Hari abanzi b’Umusaraba wa Yesu – Ev. Mucyo David

0
616

Ndabasuhuje mwese mw’izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo kandi Imana ikomeze kubiyereka mubyo mukora. Uyu munsi turaganira ku ijambo rivuga [ abanzi b’umusaraba wa Yesu cyangwa abahanuzi b’ibinyoma ] nkuko tubisanga muri iki cyanditswe cy’Abafilipi.

Abafilipi 3:17 – 20 :

Bene Data, mugere ikirenge mu cyanjye muhuje imitima, kandi mwite ku bakurikiza ingeso zacu, izo mudufiteho icyitegererezo. Hariho benshi bagenda ukundi, abo nababwiye kenshi, na none ndabababwira ndira yuko ari abanzi b’umusaraba wa Kristo. Amaherezo yabo ni ukurimbuka, Imana yabo ni inda, biratana ibiteye isoni byabo, bahoza umutima ku by’isi. Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo, […]’.

Pawulo yandikira Abafilipi yabateguzaga ko hazabaho inyigisho z’ubuyobe nkuko natwe turimo guhura nabyo uyu munsi , aho ubuyobe bumaze kuba bwinshi kandi burimo gutuma benshi batera umusaraba umugongo.

Ubundi Umukristo wese yari akwiye kubaho ayoborwa n’ijambo ry’Imana kuko niyo mategeko twahaweho umurage ndetse n’amasezerano menshi  kuko muriryo harimo ubutunzi bwinshi kandi ibyo ukennye byose biri mu ijambo ry’Imana kandi harimo ubwenge bwose n’uburyo wakemuramo ibintu.

Niyo mpamvu  uyu munsi nifuje kuguhugura nkumenyesha ko hadutse abahanuzi b’ibinyoma kandi bakaba barushijeho  kuyobya benshi ; kuko buri wese afite inyota yo kumva icyo Imana yamuvugaho  bituma rero hadutse n’abandi  bacuruza  izo ntege nke za benshi zo gushaka mu maso h’Imana babeshya ko bo babareberayo , ariko uyu munsi ndakwibutsa ko udakwiye kuba umunebwe mubyo gushaka Imana kuko nawe uyishatse wayibona .

Pawulo akomeza avuga ko hari abanzi b’umusara wa Kristo baseseye mu Itorero ;  kandi Imana zabo ni nda . Kuko nta kindi kibayoboye bayobowe  n’irari ryabo ,  akomeza avuga ko iherezo ryabo ari ukurimbuka ; rero no muri twe mu banyarwanda abo bantu barahari kandi dukwiye kubitondera  tugashaka Imana by’ukuri ntiduhanurirwe nuwo ariwe wese kuko akenshi baza bakubeshya ko Imana yabagutumyeho.

Ntago ukuri bavuga ari ukuri kw’Imana  bafite ibindi bararikiye , n’abantu bakwiye guterwa umugongo  kuko bakururira benshi mu kinyoma bigatuma  izina ry’Imana ritukwa . Mu isi ndetse  bahagaze mu muryango babuza benshi kwinjira mu bwami bw’Imana muzabamenyera ku mbuto zabo.

Mariko 8.34 :

Ahamagara abantu n’abigishwa be arababwira ati “ Umuntu nashaka kunkurikira ni yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire.”

Abo baza imbere yawe baguhanurira ntago bakeneye kukwereka umusaraba kuko bo ubwabo barawanga ; kandi Yesu yaravuze ngo ushaka ku mukurikira yiyange yikorere umusaraba we.

Ibikorwa byabo n’amagambo bakubwira biratandukanye rwose , reba Yesu aracyagutegeye amaboko arashaka ko uva muri ubwo buyobe wagiyemo nta yindi nzira wacamo ngo ubone ubugingo buhoraho kuko Yesu niwe nzira n’ukuri n’ubugingo , ntawe ujya k’Uwiteka atariwe umujyanye  wisigara nawe aragukeneye.

Abafilipi 3:1-2 hagira hati :” Ibisigaye bene Data, mwishimire mu Mwami Yesu. Kubandikira ibyo nigeze kubandikira ubundi ntibindambira, kandi namwe bibagirira akamaro. Mwirinde za mbwa, mwirinde inkozi z’ibibi, mwirinde n’abakeba gukeba kubi,[…]”.

Pawulo akomeza kandi adusaba kubirinda ; ndetse no kubatera umugongo . Nawe uyu munsi ndagusaba kuyunguruza Umwuka wera inyigisho urimo guhabwa ; ndetse n’ubuhanuzi urimo kwakira . Kuko ntago bose barimo guhanura mu izina rya Yesu   ijambo ryatubwiye ngo ‘ Imana zabo ni inda  ‘ bavuga byinshi mu izina rya Yesu ,  ariko ntago bagamije kwamamaza Yesu mubitondere , mubirinde.

Umuvugabutumwa Mucyo David

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::