Saturday , 27 May 2017

Hari n’aba Apôtre nzi bafite itorero rigendera mu gikapu – Pasiteri Desire Habyarimana

Pasiteri Desire Habyarimana aratangaza imyitwarire mibi igenda igaragara ku bashumba b’amatorero y’iyi minsi iterwa n’uko baba bishakira amaronko akanasaba abakristo gukurikira abantu bafite icyo babamarira kuko bahari.

Desire Habyarimana yatangiye asobanura impamvu bamwe mu bakozi b’Imana bagaragaraho imirimo idakwiriye abakozi b’Imana.

Yagize ati : “ Mbere yo kuba Bishop na Pasiteri na Reverand na Apôtre n’ibindi, umuntu yakagombye kubanza kuba umukristo. Iyo wahagurutse neza ugakizwa neza ugatera intambwe yo guhinduka, ntabwo wakora amakosa ameze atyo. Hari ubwo rero abantu bihutira kugera ku mazina ariko nta mpinduka yigeze iba mu mitima yabo. Rero ingeso umuntu yanze guhindukaho amaherezo ziba zizamukoza isoni.”

Résultat de recherche d'images pour "pasiteri desire habyarimana"

Pasiteri Desire yanakemanze zimwe mu nzira zikoreshwa mu gushyiraho abashumba b’amatorero

Yabisobanuye atya : “ Kubona ubupasiteri… Hari n’aba Apôtre nzi badafite itorero aba afite itorero rigendera mu gikapu. Nta bantu afite cyangwa na bwo yarabishuguritse ukuntu kutaboneye. Ubundi kera kugira ngo umuntu agere ku rwego rumeze rutya yabaga yararezwe, afite abashumba bakuru bamureze agakurira  mu biganza byabo. Bakazabona ko ageze igihe akwiriye bakamuha  inshingano. Ariko ubu kubera ko ari amazina yo guhahisha, uyu munsi arabyuka akumva arashaka kuba Apôtre, Bishop, yaba afite abantu cyangwa atabafite .”

Uku kwiha inshingano kw’abashumba ngo gufite ingaruka zikomeye nk’aho usanga ubwinshi bw’amatorero budakemura ikibazo cy’ibyaha mu gihugu. Kuri we ngo ubwinshi bw’amatorero n’abashumba byagakwiye kuba bigabanya ibyaha mu bantu. Ngo ariko nta wahindura abandi we ubwe atarahindutse kandi ngo umuntu atanga ibyo afite. Bityo ngo uburyo bashyirwaho nabwo ntibuboneye.

Pasiteri Desire yanahishuye inyungu zidasanzwe zituma buri wese muri iyi minsi yishimira gushinga itorero aho yanavuze ko ku wagiye mu itorero agamije ubucuruzi ari yo business yoroshye kurusha izindi.

Yagize ati : “ Inyungu za mbere ni icyubahiro. Kugira abantu 300, 500 winjira bagakoma mu mashyi ari wowe ufite ijambo rya nyuma kuri bo, urumva ni icyubahiro mu by’ukuri. Ikindi baratura. Ni yo business (ubucuruzi) itagoye gukora. Ntisaba imisoro ya Rwanda Revenue nta kindi isaba ni ukuba uzi kuvuga gusa. Ariko ingaruka zayo ni uko abantu baruhiye mu matorero kuruta kandi ari ho abagiye kuruhukira.”

Ngo guhagarika iki kibazo cya bamwe mu bakozi b’Imana bagaragaraho ibikorwa by’urukozasoni bidakwiriye abantu bakora umurimo w’Imana ni ikintu kitakoroha cyane ko nta bumwe bw’abashumba bubaho.

Pasiteri ati : “ Mu Rwanda hari ikibazo : hakagombye kuba hari ubumwe bw’abashumba bose. Bafite ihuriro ryabo noneho bakanenga abo muri bo badakora ibintu neza. Ariko ikibazo kigaragara ni uko umuntu wese wagira ngo yikatiye akarima ke. Umuntu wese n’itorero rye n’ibikorwa bye umwe akora ibintu undi mugenzi we ntabizemo. Ukabona birimo inyungu z’abantu cyane kuruta kuba umurimo w’Imana. Kuba tudahuje ama disciplines (amahame) y’amatorero ntibyakagombye kuba bituvangura ahubwo twagombye kuba duhurira ku Mana imwe dukorera. Hanyuma abatagenda neza tugafata umwanya wo kubahana tukabagira inama batunanira tukamenya ngo uyu muntu yarananiranye. Rero ntabwo navuga ngo birenda gukosoka kuko nta bumwe buri mu bashumba.”

Pasiteri  yavuze ko ion myitwarire mibi y’abashumba igira ingaruka ku gihugu cyose na generation (ikinyejana) izakurikira. Yavuze ko iyo umuntu ahemukiwe na Pasiteri ahita azinukwa Imana n’ abantu bayo. Iyo umuntu agize imyitwarire mibi agahemuka ari umushumba uhagararara imbere y’abantu, agusha benshi. Yakomeje avuga ko hakiri abashumba bagifite ubuhamya bwiza mu gihugu kuko ngo bose atari babi, ariko ngo kuko ari bo bake, uko kwitwara nabi kwa bamwe gutuma batagaragara. Abantu bagashyira abantu bose mu gatebo kamwe nk’aho na bo bakora nk’abo ngabo babi.

Desire5

Ku mushumba ku giti cye, Pasiteri Desire aramugira inama yo kugaruka ku ndangagaciro z’ubukristo. Bakamenya ko mbere yo kuba umushumba umuntu yakagombye kubanza kuba umukristo. Ati : “ Hari n’ibintu umuntu atari n’umukristo atakora mu by’ukuri. Hari abantu b’imfura, b’inyangamugayo, hari amakosa amwe n’amwe batakora bitewe n’ubupfura bwabo. Ariko ikibabaje n’uko bikorwa n’abashumbye abantu kandi hari abadakijijwe batakora ibyo. Njye numva rero bakwiye kugaruka ku ndangagaciro y’ubukristo.”

Asoza Desire yasabye abakristo kuba maso bakirinda gutwarwa buhumyi bakareka gukurikira abadafite icyo bazabagezaho.

Yasoje agira ati : “ Intama ntizikwiye kuyoborwa buhumyi. Yasu yatanze igisubizo gisobanutse. Yaravuze ngo ‘ Tuzabamenyera ku mbuto zabo.’ Ukwiye kwibaza ngo uyu muntu nkurikiye ni izihe mbuto afite? Hirya y’uko ahanura, avuga mu ndimi afite izina riremereye, ni ikihe kintu azangezaho mu buryo bw’umutima? Ntekereza ko umuntu ukina n’amarangamutima y’abantu ari umuntu wo kwitonderwa. Abakristo na bo nibagerageze bareke gukurikira ababeshya. Abashumba bazima barahari bafite ubuhamya bwiza. Bareke kuyoboka abadafite icyo bazabagezaho.”

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Twiringiyimana Valentin

5,168 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

3 comments

  1. Ubuyobeeeeee, Tugaruke Ku Rufatiro rw Intumwa n Abahanuzi ( Abefeso 2 :20, Kandi tuzirikane Izi MPANO 5 zo mu Abefeso 4:11, ni Yesu wazishyize mw Itorero, niwe uzitanga. Iyi mirimo 5 Umwanzi ayikoresha uko ashatse. Hari na za titres zitaba muri Bibiliya …. Nka REVERAND………
    YESU ARAJE AKURE ITORERO RYE MU BYIYISE ITORERO….

  2. Imana ibarengere kuko niba ariko bimeze ntibyoroshye

  3. iyabaga abakozi bimana bose bumvaga ibyo, ndetse bagasoma ibyowanditse abakozi bimana bamwe barimo kugendera kumpano zimana yabahaye bakibagirwa kwera imbuto wabyibazaho bikagushobera ukibaza niba IMANA itita kumbuto bagomba kwera.ese kwera imbuto nibya bitwa abakristo gusa abakozi bimana ntibibareba.kuki mushaka ababakiranukira mwe mutabakiranutse uretse ko umuntu adakwiriye kwita kubya bakozi bayo umuntu azabazwa ibye kdi ntimugashireho stress kumuntu mumurebuzwa aho atakiranutse ngo abazi IMANA yabo bazakomera kdi bazakora ibyubutwari.uzi umuntu uhora akugenzura umunsi ku munsi aho wakiranuwe mbese ubwo ntiyivanga mumurimo wimana koko kdi we wamushakaho imbuto ukazibura.Mureke dushake mumaso himana izatugirira ibambe nicyo nyikundiira yo kabyara naho umuntu nayigiriraho umugisha izamuhuza numukozi wayo wukuri naho twe twaca imanza tugatinda muribyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress