Friday , 21 July 2017

Hasigaye amasaha atagera ku ijana umuhanzi Fortran afatanyije n’ibindi bihangange nka Aime , Appolinaire , Patient Bizimana na Dudu bagataramira abanyarwanda . NIHE WAKURA AMATIKE ?

Fortran Bigirimana ni umuhanzi , umuramyi , umwanditsi w’indirimbo mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy’uburundi ariko akaba atuye  mu gihugu cy’Ufaransa ( mu mujyi wa Lyon ) ari naho akorera umurimo w’Imana .

Uyu muhabo aherekejwe n’umuryango  we ( umugore n’umwana ) bageze mu Rwanda  ku itariki ya 5 Ukwakira 2016  baje kwitegura igitaramo  cyo kuramya no guhimbaza Imana bafite ku itariki 30 Ukwakira 2016 muri Christian Life Assambly ( CLA ) Nyarutarama.

Mu kiganiro na Fortran Bigirimana yatangaje ko imyiteguro y’iki gitaramo iri kugenda neza kandi bizeye kuzabona abantu batari bacye baza kuramya no guhimbaza Imana nkuko basanzwe babikora .

Mu magambo ye ati :” Dufite byinshi Imana yadushyize ku mutima tuzaha abantu muri iki gitaramo , tumaze iminsi itari micye mu Rwanda twitegura kandi imyiteguro yose iri kugenda neza . Turasaba abavandimwe bacu b’Abanyarwanda n’Abarundi ko bazaza kudushyigikira muri iki gikorwa kuko nicyacu twese . Kuramya no guhimbaza Imana bikwiye gukorwa n’umukristu aho ari hose , turi mu Rwanda turamya Imana , turi mu Burundi turamya Imana kandi turi no mu mahanga turamya Imana n’umutima wacu wose , ntawe uhejwe rero muri iki gikorwa cyiza cy’Imana .”

Fortran Bigirimana avuga ko muri iki gitaramo harimo abakozi b’Imana bafite amagambo akomeye mu bihangano byabo kandi indirimbo zabo zimaze gukiza abantu batari bacye kubera Umwuka w’Imana uzirimo .

Mu kiganiro na Eric Mugisha ukuriye Moriah Entertainment ari nayo yateguye iki gitaramo ifatanyije na Positive Production yavuze ko ibijyanye n’amatike byose biri hanze , kandi abahanzi bose biteguye kuzaririmba indirimbo z’amazamuka muri iki gitaramo .

Ati :” Nibyo koko amatike yo kwinjira twayashyize hanze kugirango abantu babashe kuyabona byoroshye , harigihe bibagora kuyagurira ku kiryango yaho ibitaramo byabereye ariko twebwe abantu bashobora kuyagurira kuri murandasi ( internet ) cyangwa bakayagurira kuri Blues Cofe mu mujyi wa Kigali haruguru ya UTC , bitabashobokera bahaduhamagara kuri nimero igendanwa ( +250 ) 789 432 165 .”

Abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo barimo Fortran Bigirimana n’ibindi byamamare mu Rwanda nka Aime Uwimana , Patient  Bizimana  ndetse n’abandi bo mu gihugu cy’u Burundi nka Appolinaire Habonimana , na Dudu T. Niyukuri .

Ntucikwe !! Horana natwe ukanda hano like kuri page yacu ya  Facebook,  Twitter na  Youtube ukande subscribed kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rurangwa  Aimable

15,346 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress