Hatangajwe impamvu ihatse izindi izatera Rwanda Christian Film Festival kutaba uyu mwaka

0
418

Chris Mwungura umuyobozi wa True Way Entertainment itegura Rwanda Christian Film Festival, akaba ari nawe wayitangije yatangarije Ikunyamakuru Ibyishimo.com ko nyuma ya Movie Night Church tours bamaze iminsi bakora , uyu mwaka  Rwanda Christian Film Festival itazaba.

Yemeje ko ubu bari gutegurwa uko bo n’abandi bose bakunda sinema za Gikirisitu bazizihiza isabukuru y’imyaka 5  Rwanda Christian Film Festival imaze itangijwe.

Ati :” Nibyo koko Festival ntizaba uyu mwaka, kubera ko yabaga mu mpera z’umwaka mu kwezi kwa cumi na kumwe [ Ugushyingo ] bikagora film makers bava hanze, ubuyobozi bwa Festival rero mbwemeje ko tuyimura ikazanjya iba muri [ summer ] mu kwezi kwa munani.”

Yongeyeho ati :” Gusa uyu mwaka twibanze mu gukora movie night aho twerekana film mu ruhame hakabaho n’umwanya wa interaction na Film loves , n’ibintu bakunze cyane, aho twakoreye movie night hatandukanye ndetse no mu matorero amwe n’amwe twashoboye kugeraho twasanze bikenewe cyane. Rero turizihiza imyaka itanu Christian Film Festival ibayeho ndetse no kuba dufite Christian movie industry ikomeye kandi ifitiye akamaro film makers n’abanyarwanda muri rusange.”

REBA UKO MOVIE NIGHT YAGENZE :

Ibirori bya Rwanda Christian Film Festival bizaba ku itariki 26 Ugushyingo 2017. Bizabera muri Century Cinema mu nyubako ya Kigali City Tower kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Chris Mwungura umuyobozi wa True Way Entertainment itegura Rwanda Christian Film Festival

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::