Hatanzwe  miliyoni 68 z’amadorari y’abanyamerika mu kubaka imihanda y’imigenderano.

0
235

Kuri uyu wa gatatu 07 ukuboza 2017  Babinyujije mu kigega nterankunga gikomatanyije kitwa   MDTF  “Multi donor trust fund’’,   Umushinga w’abanyamerika ushinzwe ibikorwa byiterambere USAID, k’ubufatanye  n’abaholandi bahaye u Rwanda miriyoni 68 zisaga z’amadorali y’Amerika.

Akaba agenewe kubaka no kwagura imihanda migenderano yo mucyaro, Feeder Roads,  mu rwego rwo gufasha abahinzi kugeza umusaruro wabo mu masoko biboroheye.

Mu gikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano yayo mafaranga, minisitiri w’imari n’igenamigambi Gatete claver,  hamwe na banki y’isi, minisitiri Gatete avuga ko ayo mafaranga ahawe U Rwanda ari impano 100% atanzwe n’Amerika  k’ubufatanye n’Abaholandi .

Aya mafaranga aje gufasha mu bikorwa bigari byo gushyigikira no guteza imbere imwe mu mishinga minini yo guteza imbere no guhuza uturere hitabwa cyane kukwagura imihanda migenderano  “Feeder roads’’  mungamba zo guteza imbere icyaro.

Minisitiri Gatete  akomeza agira ati” iyi nkunga twizeye ko igiye gufasha igihugu kunganira imishinga yari isanzwe yo gukomeza kwagura ibikorwa byo  kwagura imihanda migenderano byumwihariko yo mu turere tugera kuri 4 twiyongera kutundi icumi, iyi nkunga na none ikazafasha gusana ibirometero 450 by’iyindi mihanda migenderano mishya yubatswe muturere 6, byongera kubindi birometero 270 byo muturere  Gatsibo ,Nyagatare ,Nyabihu, Rutsiro ,Nyaruguru na Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru.

Uhagarariye ubuhorandi  hamwe  n’ intumwa ya banki y’isi mu Rwanda Yasser El Gammal, bavuze ko gahunda yo gushyigikira iterambere ryibikorwa remezo  mu Rwanda izakomeza.

Umuyobozi  wa Banki y’isi mu Rwanda  yagize ati  “ uretse gufasha mu bikorwa byo gusana imihanda, iyi nkunga izagira uruhare mu gushyiraho imihanda nka bimwe mu  bikorwa remezo bizagira uruhare mu korohereza abagore batwite kugera kwa muganga bitabagoye,  ku buryo n’abahinzi bagiye koroherezwa  kugeza umusaruro wabo ku masoko.

Uburyo bwo gufasha abana kugera ku mashuri  no guhindura ubuzima bw’abaturage muri rusange bizafasha gahunda za Leta mu gukomeza gushyigikira iterambere rirambye harebwa ibikorwa remezo.

Abitabiriye igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano y’amafaranga azubaka imihanda y’imigenderano
Minisitiri Gatete ari gusinya amaserano (uwa mbere uturutse iburyo).

 

 

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::