Healing Worship T, True Pomises , Rehoboth , Alarme na Gisubizo Ministries bagiye guhurira mu giterane mpuzamahanga

0
2583

Ku Itorero Power of Prayer Church hagiye kubera igiterane cyatumiwemo abavugabutumwa mpuzamahanga n’amatsinda akomeye aramya Imana mu Rwanda. Iki giterane cyitwa ‘Prayer driven life Conference’ kizibanda ku kwigisha abantu kubaho ubuzima bushingiye ku isengesho.

Iki giterane kigiye kuba ku nshuro yacyo ya kabriri, kizatangira ku itariki ya 13 kugeza ku ya 15 Ukwakira 2017, kizajya kibera kuri Healing Center i Remera mu mujyi wa Kigali, guhera saa kumi kugeza saa moya n’igice z’umugoroba.

Pasiteri Eduoard waturutse mu Buholandi yabwiye Ibyishimo.com, ko intego y’iki giterane ari ukongera kubwira abantu gusubira ku isengesho.

Yagize ati: “usanga abantu basa n’abibagiwe ikintu cyo gusenga ahubwo bari mu bindi. Umwanya wo kuba imbere y’Imana abantu basa n’abawushyize ku ruhande kandi nyamara Yesu ari ku isi nawe yarasenze ndetse n’intumwa zamusabye ko azigisha gusenga. Abantu bashaka ko ibitangaza bikoreka ariko ntibagishaka kwihererana n’Imana ngo basenge. Turagira ngo basubire ku isoko.”

Ijambo rizagenderwaho riri muri Yohana 4:23-24 rigira riti : ” Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. Imana ni umwuka n’abayisenga bakwiye kuyisengera mu mwuka no mu kuri .”

Ubuyobozi bw’iri torero buvuga ko hazaba hari abakozi b’Imana batandukanye ba hano mu Rwanda n’abandi nka Apotre Mukwiza Simeon uzaturuka muri Canada na Apotre Meschack Rwumbuguza uzava muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Hazaba hari amakolari n’amatsinda aramya Imana atandukanye azafasha abazitabira igiterane nka True Pomises, Healing Worship Team, Rehoboth Ministries, Alarme Ministries na Gisubizo Ministries.

True Pomises Ministries
Healing Worship Team izaririmba muri iki giterane

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::