Wednesday , 26 July 2017

Herman urega Mgr Ntihinyurwa gutesha agaciro Abanyarwanda, yemeza ko ibyo asaba Urukiko birimo no guca amadini yose mu Rwanda bizubahirizwa kuko yabanje kubyiga neza.

Mu minsi mike ishize nibwo humvikanye amakuru avuga ko uwitwa Manirareba Herman yashyikirije ikirego Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, arega Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali (Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée) kugira uruhare mu guca umuco gakondo mu Rwanda.

Umuvugizi w’Inkiko Emmanuel Itamwa yabwiye IGIHE ko iki kirego cyatanzwe ndetse Mgr Ntihinyurwa biteganyijwe ko azitaba mu Bwanditsi bw’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Nama Ntegurarubanza, kuwa 20 Nzeri 2017 saa cyenda.

Mgr Ntihinyurwa azitaba mu Bwanditsi bw’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuwa 20 Nzeri 2017 saa cyenda.

Yagize ati “Icyo aregwa ni ugutesha agaciro Abanyarwanda bose no guca umuco gakondo wabo wari ushingiye kuri kirazira awita uwa gishenzi akawusimbuza uw’Abaheburayo ushingiye kuri Kiliziya Gatulika y’i Roma.”

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ibyishimo.com ku murongo wa Telefoni, Herman usaba byinshi birimo no guca amadini n’amatorero ya Gikirisitu mu Rwanda, bigasimbuzwa idini Gakondo, yemeje ko adatewe impungenge n’uko ibyo asaba bikomeye bitakubahirizwa kuko yabanje kubyigaho neza mbere yo gutanga ikirego.

Yagize ati: “Ubwo se urumva bishoboka? ntabwo bishoboka biriya ni ibintu byizwe neza cyane bigomba kugira icyo bikorwaho.Ibyo dusaba twumva bizubahirizwa neza cyane.”

Mgr Ntihinyurwa uregwa na Manirareba Herman guca umuco gakondo akawusimbuza uw’Abaheburayo ushingiye kuri Kiliziya Gatulika y’i Roma.

Herman Manirareba uvuga ko aharanira inyungu z’idini gakondo yongeyeho ko ibihamya yashingiyeho atanga ikirego bihagije ku buryo adakwiye kugira impungenge.

Yongeyeho ati: “Oya ntampungenge…ntazo.Ibintu rero biba bikiri mu butabera umuntu yirinda kubivugaho byinshi, biriya natanze numvaga birahagije.”

Abajijwe icyo yakora icyemezo cyo gufunga amadini kitubahirijwe, Herman yemeje ko bitashoboka kuko yamaze kubona ko bishoboka.

Yagize ati: “Reka da!imirabe iba yarakozwe irahagije.Buriya kugira ngo tubikore kuriya twari twabibonye ko bishoboka rwose.”

Mgr Ntihinyurwa Thaddée usabirwa gucibwa indishyi z’akayabo k’amadolari.

Mu miterere y’ikirego, Manirareba avuga ko kuwa 29 Kamena 2001 Musenyeri Ntihinyurwa afatanyije na bagenzi be barimo Musenyeri Misago Augustin wayoboraga Diyoseze ya Gikongoro, bemeje ko uwabonekeye i Kibeho kuva ku itariki ya 28 Ugushyingo 1981 kugeza kuya 28 Ugushyingo1989 “ari Bikiramariya Nyina wa Yezu kandi ari NYIRARUMAGA wabyaye Ruganzu II Ndori mu buryo bwa mwuka wari waje kubwira Abanyarwanda ko mu gihugu cyabo hazabaho Jenoside kugira ngo bayirinde.”

Manirareba asaba indishyi ku Batutsi 1,074,017 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, buri umwe akamusabira 400 000 $ akanabikuba 2017, bikangana na $866.516.915.600.000.

Anasaba indishyi ku banyarwanda miliyoni 12 kubw’ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, buri umwe akamubarira 400 000 $, akabikuba 2017 bingana na $9.681.600.000.000.000.

Mu myanzuro Manirareba yashyikirije Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, arusaba gutesha agaciro icyemezo cy’amabonekerwa y’i Kibeho hakemezwa ko uwabonekeye abakobwa bavugwa atari Bikira Mariya nyina wa Yezu, ahubwo ari Nyirarumaga kuko ngo afite ibimenyetso by’uko abo bakobwa bamwibwiriye ko mu gihe babaga barimo kubonekerwa ngo babonaga ishusho y’umwirabura ababwira ko ariwe Nyirarumaga urimo kubabonekera, bityo ngo Kiliziya yabeshye abanyarwanda byose ngo bitewe na Musenyeri Ntihinyurwa.

Agira ati: “Ndasaba urukiko gusesa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Ndasaba urukiko gusesa n’andi madini yose akorera mu Rwanda, Ndasaba urukiko gusesa amatorero yose akorera mu Rwanda n’utundi dutsiko twose tuvuga ko dusenga Imana, Ndasaba Urukiko gutegeka ko Kirazira igaruka mu Rwanda,…”

Muri ibyo harimo no gutegeka ko icyunamo cyo muri Gicurasi, ibirori byo muri Kamena, umuganura wo muri Nyakanga, kuraguza, kubandwa no guterekera abakurambere b’Abanyarwanda, byongera gukorwa mu Rwanda.

Musenyeri Ntihinyurwa ashinjwa na Manirareba kubeshya abanyarwanda.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasabye Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée gusubiza imyanzuro yo kwiregura bitarenze kuwa 26 Nyakanga 2017. Ibyo ngo bidakozwe azacibwa ihazabu mbonezamubano kubera gutinza urubanza, ishobora kuba hagati y’amafaranga ibihumbi 20 n’ibihumbi 200 Frw.

Gusa na none inama ntegurarubanza ni yo izasuzumirwamo niba ibyangombwa byose byuzuye ngo urubanza rutangire kuburanishwa, muri iyo nama urega akaba ashobora kwiyunga n’uregwa akaba yanatanga indishyi.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

IBYISHIMO.COM

1,593 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

One comment

  1. Hhhh! Ararega KILIZIYA yamwigishije gusoma no kwandika, igashyiraho amashuri Abacamanza, Abashinjacyaha n’Abavoka bizemo? Hanyuma se idini gakondo ibyo byose ryari ryarabikoze?

    Azasanga ABAZUNGU bamurusha kumenya iryo dini GAKONDO kuko bajya kurisenya barabanje bararyiga bafite n’AMAFOTO n’IBITABO baryanditseho njya narabisomye nti “Ibibi birarutana”! (Koff, 2007)!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress