Sunday , 20 August 2017

Hillary Clinton ashobora kuvamo umupasiteri ukomeye.

Hilary Clinton umunyepolitiki wo mu ishyaka ry’abademokarate aritegura kuzavamo umupasiteri ukomeye.Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru The Atlantic gishingiye ku kuba uyu mugore wigeze kuba umukandida ku mwanya wa Perezida muri 2016, yarabibwiye Pasiteri we Bill Shillady mu gihe bari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Pasiteri Bill Shillady nawe mu gitabo cye yavuse ko hari zimwe mu nyigisho za buri munsi yahaga Hilary mbere yo kujya mu bikorwa byo kwiyamamaza kwe muri 2016.

Yagize ati: “Ahawe ubumenyi bwimbitse bwa bibiliya, akigishwa kwita ku bantu yazavamo umupasiteri ukomeye cyane.”

Shillady yakomeje avuga ko Hilary bitamworohera kujya kwiga Bibiliya mu nsengero zitandukanye nka Methodiste n’ahandi ariko ngo umukozi w’Imana uzi neza ibya bibiliya ashobora kumukurikirana, akazavamo umukozi w’Imana udasanzwe.

Pasiteri Shillady avuga ko kuva amatora yarangira Hilary Clinton akayatsindwa yakomeye mu kwizera ndetse aruhutse neza birenze mbere.

Mu gitabo cy’uyu mupasiteri kandi hagaragaramo amakuru y’uwahoze ari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru The Atlantic, Kenneth Woodward avuga ko mu mwaka w’1994 Hilary Clinton yigeze kumubwira ko yahoraga ibihe byose atekereza ku kuba umukozi w’Imana mu Itorero Methodiste.

Si Clinton wenyine waba akoze ibi, kuko na Tony Blair wabaye Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yashinze umuryango w’ivugabutumwa ‘Tony Blair Faith Foundation’, anatangaza ko mu kinyejana cya 21 ibijyanye n’iyobokamana bizahabwa agaciro cyane nk’uko byagenze ku bijyanye na Politiki mu kinyejana cya 20.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika nawe agaragaza gukorana bya hafi n’amadini n’amatorero atandukanye ndetse anaherutse gutangiza ikimeze nk’ishuri rya bibiliya mu biro bya Perezidansi, ni igikorwa kizajya kiba buri cyumweru, aho abayobozi bakomeye biga ku ijmbo ry’Imana.

Hilary Clinton ni umukristo usengera mu Itorero Methodiste dore ko ari naryo yakuriyemo.Mbere ntiyakundaga kuvuga ku bijyanye n’imyizerere ye mu ruhame ariko nyuma yaje kwerura agaragaza uwo ari we.

Hilary Clinton ashobora kuvamo umukozi w’Imana ukomeye.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

446 total views, 6 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress