Hirwa Honoline ‘ Miss Igisabo ‘ yubahishije ubukristu bwe

4
5058

Miss Uwase Hirwa Honoline wamenyekanye cyane muri Miss Rwanda nka “ Miss  Igisabo ” yanze gutukisha ubukristu bwe mu irushanwa arimo rya Miss Earth yanga  kwiyerekana yambaye umwambaro bogana ‘Bikini’ ahubwo agerekaho ikanzu.

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu mujyi wa Pantagas muri Philippines, binatuma Honoline wambitswe ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2017, atabasha kwegukana igihembo na kimwe mu cyiciro cyitwa ‘Swimsuit Competition’.

Abakobwa bakomoka mu bihugu bitandukanye biyerekanye muri bikini bigeze kuri uyu mwari we arenzaho ikanzu yanga kwigaragaza nk’abandi, ibintu benshi bavuze ko ari ugushimangira indangagaciro zikwiye kuranga umukobwa ukijijwe , no ukwanga gutukisha umuco Nyarwanda .

Abandi babonye ibyakozwe na Miss Honoline cyane cyane abamuzi bavuze ko ari ukwanga gutukisha ubukristu dore ko uyu Nyampinga asanzwe ari umukobwa w’umukristu kandi ukunda gusenga.

Karla Aponte ukomoka muri Puerto Rico ni we wegukanye umudari wa Zahabu muri iki cyiciro, akurikirwa na Sarah Laura Peyrel wo mu Busuwisi  wahawe umudari w’ifeza naho Nyampinga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika  afata umwanya wa gatatu ahembwa umudari w’Umuringa.

Si ubwa mbere Nyampinga w’U Rwanda yanga kwambara Bikini mu marushanwa mpuzamahanga , kuko bamwe babifata nko gutatira indangagaciro z’umuco nyarwanda cyangwa z’ubukristu, ariko nanone ababikurikiranira hafi bakavuga ko mu gihe bitabiriye aya marushanwa bazi ibiyaberamo baba bakwiye gukurikiza amabwiriza yose ayagenga.

Irushanwa rya Miss Earth riba buri mwaka , rifite insanganyamatsiko zitandukanye zihuriye ku kubungabunga ibidukikije . Iy’uyu mwaka ni uguhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Nyampinga uzegukana iri rushanwa uyu mwaka azatangazwa mu birori bizaba tariki ya 4 Ugushyingo 2017, mu birori bizabera ahitwa Mall of Asia Arena muri Pasay.

JPEG - 79 kb
Miss Honorine n’abandi bahagarariye Africa begukanye umudari wa Bronze

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

4 Ibitekerezo byanyu

  1. Ndahamanya na Miss Gisabo kuko nubwo ari amarushwanwa baba bagiyemo ariko aba agite nkumunyarwandakazi ntabwo yagiyeyo nkumunyamahanga,bityo kugaragara kinyarwanda ninabyo bizahora bituma urwanda bagira icyo barwibukiraho.
    Ese kuki dushaka kugaragara nkabanyamahanga (abazungu) kuki bo batagaragara nkatwe? Ntampamvu zo kwigana bagomba kumenya ibyacu ,bakabyubaha ndetse nabo bakabikunda.

  2. Uwazamumpa akambera umugore kuko nkunda umukobwa uhagarara mu bwiza bw’Imana akanga kwiyandarika no kwisuzuguza yiruka mu ibyisi .mukomerezaho ababyanze mwese muzabona impinduka nziza muzazana muri ayo marushanwa kandi abayategura bazahindura amategeko kubera ibyo

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::