Sunday , 20 August 2017

Hollywood yahigiye kwigarurira imitima y’Abakristu binyuze mu mishinga 7 izanyuza muri Filime za Gikirisitu.

Nyuma yuko Hollywood izwi mu gutunganya amashusho cyane mu bijyanye n’amafilime imaze kwigarurira isi, ubu yakoze umushinga ukomeye wo kwigarurira imbaga y’Abakristo binyuze mu gukora amafilime ya Gikristo.

Ikinyamakuru Christiantoday kivuga ko bamaze kumenya ko hari imishinga igera kuri irindwi Hollywood yashoyemo akayabo k’amamiliyoni y’amadolari ngo ibashe kwigarurira imitima y’abakristo batuye impande enye z’isi , binyuze mu kubakinira amafilime agaragaza ubuzima bwa Gikristo.

Ikindi kandi muri aya mafilime hazagenda hagaragaramo abakinnyi bakomeye barimo;S tephen Baldwin, Nicolae Carpathia na Ray Jr ( Justin Bieber ).

Justin Bieber ni umwe mu bazakina muri izi filime

Amakuru ahari avuga ko mu mishinga ya Filime zitegurwa harimo iyitwa ‘ Umuzuko ‘ bisobanuye mu cyongereza ‘ Resurrection ’ ishobora guhindurirwa izina  ikazaba yitwa ‘ You will call me Pastor Mark’.

Ni filime bivugwa ko yamaze gufatwa amashusho, gusa gutunganywa bikagenda bitinzwa. Hari umushinga wa Filime yitwa ‘ The 200 ’,izatwara akayabo ka Miliyoni imwe y’amadolari.

Izaba igaragaramo umukinnyi w’imena witwa Francine Rivers. Ni filime ivuga ku nkuru zo muri Bibiliya isezerano rya kera hagati ya Dawidi na Sawuli.

Mu yindi mishinga ya Filime itegurwa na Holywood harimo; ‘Emergent’, ‘Dawn of Worship’, ‘The quest for affirmation’, ‘The IMAX 3D experience’n’izindi. Gusa nubwo hari iyi mishinga yose ikinyamakuru Christiantoday nticyabashije kumenya amatariki izi Filime zizashyirirwa ahagaragara.

Hollywood yamamaye mu gukora amafilime ateye ubwoba, gusa mu gihe cya vuba ikaba igiye kujya itambutsa n’ubutumwa bwa Gikristo binyuze mu mafilime, ikabasha kwigarurira Abakristo benshi batuye isi bari barayivuyeho kubera umugambi wayo wo gukora amafilime arimo ibiteye isoni no gutinyura abantu gukora ibyaha.

Francine Rivers uzagaragara muri Filime izaba ivuga k’ubuzima bwa Dawidi

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwyaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

2,573 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress