Ibanga ritera ihirwe mu rukundo no mu rushako ryamenyekanye

0
311

Ntibikunze kubaho ko abakundana bamarana igihe kinini, abashakanye bahirwa mu rushako, gusa nubwo guhirwa mu rukundo ari amahirwe ntibikigaragara cyane, ahubwo hirya no hino ku isi humvikana gutana bya hato na hato kw’abakundana n’abashakanye.

Urubuga Yahoo News ruganira n’umutoza mu by’urukundo, Tara Caffelle, yahishuye ibanga rituma abakundana n’abashakanye barambana.

Guhirwa mu rukundo no mu rushako bisaba kuba umubano w’abakundana ushingiye ku bucuti bwimbitse bwa bombi

Uyu mugore ashimangira ko guhirwa mu rukundo no mu rushako bisaba kuba umubano w’abakundana ushingiye ku bucuti bwimbitse bwa bombi.

Aganira na Yahoo News, Tara yagize ati : “Babiri bakundana ari inshuti, bakamarana igihe kirekire, bitanaho mu buryo bwimbitse, atari ukuryamana by’abashakanye gusa, iyo bashingiye kuri uyu musingi, bigirira akamaro buri muntu wese.Umubano wabo uraramba, umara igihe kandi ntusaza kuri bombi.”

Tara yanavuze ko mu gihe umubano w’abakundana cyangwa abashakanye wubakiye ku guhuza ibitsina cyangwa ku kuba umwe muri bo atakora inshingano nyinshi, uyu mubano usenyuka vuba, bitandukanye no kuba abakundana bafashanya muri byose, bituma umubano wabo ushinga imizi bitewe no kwizerana.

Yongeyeho ati: “Habaho inshuti zitandukanye kandi ziba zikeneye ibitandukanye, ariko ishingiro by’ubu bucuti ni uko mugenzi wawe mukundana agomba kuba inshuti y’akadasohoka.Tugomba kubakira umubano wacu ku musingi ukomeye.”

Tara avuga ko usibye gukunda mugenzi wawe mukundana cyangwa mwashakanye, ari byiza no kugira izindi nshuti nziza hanze.

Ati: “Navuga ko dukwiye no kugira izindi nshuti nziza zo hanze , mu rwego rwo kwita ku bandi no kwagura ubucuti.”

Guhirwa mu rukundo no mu rushako bisaba kuba umubano w’abakundana ushingiye ku bucuti bwimbitse bwa bombi.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::