Ibi bintu 5 nubishobora, umugore wawe azahora aratira abandi ko yahiriwe n’urushako

0
4616

Burya umugore wese agira ibintu aba yifuza ko umugabo we yaba yujuje ku buryo iyo abimubonaho aba yumva yarahisemo neza cyangwa yaratomboye, mbese agahora yumva yarahiriwe n’urushako ntatinye no kuratira abandi ko urugo rwamunyuze.

Wamugabo we rero, ukwiye guhora wibaza uti: Ni iki gishimisha umugore? Ese ni gute nashimisha umugore wanjye? Ni iki se umugore anyifuzaho? Ni gihe ki umugore wanjye aba akeneye ibyishimo?

Ibi hari abagabo benshi batabifatira umwanya ngp babyibazeho, nyamara iyo udakora inshingano zawe neza, urugo rwawe ntirutinda gusenyuka cyangwa guhoramo intonganya, umushiha, amakimbirane, n’ibindi bishobora gutuma abashakanye batanezezwa n’umuryango.

Usanga abagabo benshi batazi icyo umugore mu byukuri aba ashaka, batekereza ko iyo bahashye ibyo kurya ibyo biba bihagije, nyamara baba birengagije kumenya icyo umugore we yifuza ku mugabo we kugirango igihe ari mubandi na we yumve yubashywe nk’umugore w’umugabo koko.

Ibi rero ni bimwe mu byo umugore aba yifuza ko umugabo we agomba kuba yujuje.

1. Umugabo uzi gufata icyemezo

Abagabo benshi batekereza ko iyo baguriye abagore ikintu cyose babasabye ari bwo bishima, bityo bagakora ibishoboka byose ngo bakabaha icyo babasabye cyose bibwira ko ari ko kubanezeze.

Hari n’abo abagore baha ibitekerezo byose bakabyakira kabone nubwo baba babona ko icyo gitekerezo kidafite ireme, ugasanga umugabo ahise yemera ibyo umugore amubwiye byose ntakujonjoramo ibyubaka agaterura byose agashyira mu bikorwa ngo ni ukugirango atababaza umure.

Nonese ugirango iyo umugore aguhaye igitekerezo cyose ukacyakira wagishyira mu bikorwa kigahombya urugo wagizengo aragushtima? Oya! Ahubwo arakugaya, ahita avuga ati ari ko ubundi kuki wowe utanyunguye inama ngo ibi bintu tubireke kare bitaraduhombya? Ati ese ubu wowe nk’umugabo ntiwabonaga ko tuzahomba? Iyo yatangiye kukubaza atya burya aba atangiye kugucishamo ijisho.

Ni byiza rero gufata icyemezo gikwiye kabone nubwo waba ubona bitari bushimishe umugore wawe, iyo abonye abakoze nk’ibyo wamubujije bagahomba ahita avuga ati burya umugabo wanjye areba kure, ni umunyabwenge, azi gushishoza, mbese akakugarukira kandi arabikubwira akanabigushimira.

Abagore bake gusa ni bo bishima iyo ubakoreye ikintu cyose bagusabye, ariko abenshi bagamije kubaka basesengura uburyo ukoreshamo amafaranga n’ibindi.

Abagore bazi ubwenge bazi neza ko bitoroshye kunezeza abantu bose igihe cyose, basobanukiwe neza ko rimwe na rimwe hari ibyemezo umugabo aba agomba gufata bihabanye n’ibyo umugore yifuza ku bw’ inyungu z’umuryango.

Abagore benshi babona ko umugabo uzi kuvuga “oya!” mu gihe biri ngombwa aba ari umunyakuri kandi ko ari umuntu uzi gufata umwanzuro mwiza mu bintu byinshi by’ingenzi.

2. Umugabo ugaragara neza

Iyi ni impamvu y’ibanze ituma abagore bumva bakunze  abagabo bagaragara neza bidatewe nuko bagaragara inyuma gusa ahubwo banabona ko ari umugabo uzabahesha ishema mu bandi.

Bityo Umugabo uzi kwambara neza kandi akamenya kugendana n’ibigezweho bituma agaragara neza. Abakobwa n’abagore barabikunda cyane.

Umugore aba bashaka wa mugabo bazasohokana abantu bagatangara, bakabibazaho ariko bitari ukubanenga ahubwo babashimira ko bazi kwambara ibibabereye, bazi kujyana n’ibigezweho, bazi kwiyogoshesha neza, bazi kwambara ibijyanye n’umubyimba wabo, bazi amabara ajyanye n’ibikorwa bagiyemo, n’ibindi byatuma umuntu agaragara neza.

3. Umugabo uzi gushaka Ibitunga Umuryango

Nubwo usanga abasore n’abagabo birimbisha kugira ngo bakunde bakurure igitsina gore, burya abagore bakunda umugabo ukunda gukora, uzi gukoresha igihe cye neza kandi usobanukiwe ibintu kuburyo aba ari intangarugero mu bintu akora.

Umugore yishimira kumva hirya no hino bashimira umugabo we ko akunda akazi ke kandi akagakora neza.

Ikindi kandi ntushobora kunezeza umugore niba udasobanukiwe uburyo yiyumva n’ icyo akeneye kuko aba yifuza ko abana be batazicwa n’inzara cyangwa ngo na we usange arifuza guteka ibyo abona ahandi kandi nawe ushobora kubigurira ab’iwawe, abagore barabyanga cyane kimwe no guhora bifuza kwambara nk’abandi badamu no kubaho nka bo.

Niwuzuza inshingano yo gushaka ibitunga umuryango wawe bizatuma umugore yumva yishimiye ko muri kumwe, kandi ibyo uzabigeraho ari uko ukoze cyane ugashaka ibitunga umuryango.

4. Umugabo Uzi Igihe agomba kwita ku muryango we      

Usanga abagabo benshi bumva ko icyo umuryango ukeneye ari ukubona ibiwutunga gusa, nyamara nubwo kubona ibitunga umuryango ari ingenzi cyane, ugomba kwibuka ko umugore wawe akeneye ibyishimo by’umugabo kandi akabibona ku buryo buhagije atari ukumusogongeza ngo usinge agifite inyota y’ibyishimo.

Hari abagabo bamara igihe kinini mu kazi, bigatuma akazi kabaherana ntibabone umwanya wo kubaka umuryango. Ibuka ko Nta mpano iruta gufata abana bawe kimwe n’umugore wawe ukamarana na bo igihe ukabitaho. Nibwo muzagira umuryango wishimye.

Zirikana ko icyakuye umugore wawe iwabo akaza mukabana atari ukugira ngo umuhe ibyo kurya byiza, imyambaro myiza kuko ibyo byose iwabo yarabibonaga, hari n’ubwo usanga yarabonaga ibiruta iby’iwawe ariko agahitamo kuza kubana nawe kuko agukeneye kuruta ibintu.

Icyamukuye iwabo cya mbere ni wowe yaje ashaka kugira ngo mwubake umuryango, mutere akabariro kandi mubone n’igihe cyo kwita ku burere bw’abana banyu mwembi, mubatoze ikinyabupfura, munabaganirize ku buzima bw’imyororokere. Kugira ngo umugabo amenye ibyo abana be bakeneye n’umuryango muri rusange nuko abona igihe cyo kwita ku muryango we bakamarana igihe.

Na none abagore bishimira umugabo ubitaho, akabumva ntahore abanenga gusa cyangwa ngo usange ahora abagaya. ahubwo rimwe na rimwe akabashyigikira , ntahore arakaye, akajya acishamo akanamwenyura.

5. Abagore bakunda umugabo uzi icyo ashaka

Uburyo bumwe bwo kumenya neza icyo ushaka “ Ni ukumenya guhitamo icy’ingenzi mu bintu byinshi, ukaba  ari cyo uha agaciro.”  Abagore bakunda umugabo uzi icyo ashaka mu buzima, uzi kwiha intego kandi agakora ibishoboka byose akayigeraho, bisobanuye ko bakunda umugabo usobanukiwe neza icyo kubaka urugo ari cyo.

Umugabo ukora ibintu mu kavuyo cyangwa akagera ku bintu bisa n’aho bimutunguye abagore bamubona nk’umuntu utazi ibyo arimo, baba babona adafite ishyikizo cyangwa se bakamufata nk’umuntu uhuzaguika. Ariko iyo wihaye imihigo yo kugera ku bintu ukabikorera ukabigeraho, umugore wawe ahora azi neza ko muzatera imbere kuko icyo muzashaka cyose muzagishyira mu igenamigambi kandi mukagikora mukakigeraho.

Muby’ukuri kubaka urugo rwiza ruzira amakimbirane biragoye, ariko abo bigora ni abadafata umwanya ngo babitekerezeho, ngaho rero fata umwanya utekereze kuri izi nshingano tuvuze, urebe niba koko uzubahiriza, niba warabishoboye ndizera neza ko umugore wawe azi neza ko yahisemo neza kabone nubwo atabikubwira, ariko niba ubona hari ibyo utajya witaho ongera wisubireho ukore ibikwiye mu gihe gikwiye

Abagore bakunda umugabo ubaha umwanya bakaganira barangiza bakishimana nk’abashakanye

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::