Ibi bintu 8 ubifite byakwicira izina rikazima burundu–Urutonde

0
467

Kugira izina mu bantu bivuze kuba bakubona neza, bagutekereza neza, bitewe n’uko bakuzi ubitwaraho.

Ibi ni bimwe mu byo wakora ukaba uri kwica izina ryawe.

1. Ububeshya n’ubushukanyi

Umunyakuri nta gihe atizerwa na benshi.Igihe utavugisha ukuri byica izina ry’umuntu. Ibinyoma n’ubushukanyi ni bimwe mu byatuma izina ryawe ryangirika.

2. Kudasohoza ibyo uvuga

Abantu bazakugirira icyizere bitewe no kuba ibyo uvuga ubishyira mu ngiro.Igihe uvuga ibintu ugakora ibinyuranye na byo, bizagorana kuba abantu bakwizera.

3. Kugira indimi ebyiri

Abantu b’indimi ebyiri ntibizerwa muri sosiyete.Kuba uri hano ukaba na hariya, kubwira runaka ikintu ukanabwira undi ikindi gitandukanye nacyo, bigaragra ko uvuga ibintu utabishyizeho umutima kandi udakomeje usa n’uwivuguruza.Byica icyizera abantu bari bagufitiye.

4. Kugira amagambo

Iyo abantu bavumbuye ko uri umunyamagambo bagutakariza icyizere n’izina ryawe rita agaciro mu bandi.

5. Guhora ugaya

Guhora ugaya nacyo ni ikintu gishobora kwica izina warufite mu bantu bakuzi. Iyi ni ingeso itari nziza kuko bigutera guhora iteka nta cyo ushima.

6. Ubwiyemezi

Nta muntu ukunda umuntu wiyemera.Bitagendeye ku byo utunze cyangwa uwo uri we, abantu ntibazakwishimira kuko ubasuzugura witwaje izina ufite.

7. Kutigirira icyizere

Mu gihe utigirira icyizere n’abantu nta cyo bazakugirira.Ni byiza kwigirira icyizere no kwishimira uwo uri we, aho kwirata no kwibona uko utari.Kutigirira icyizere bituma n’izina ryawe ritamenyekana.

8. Kudaha agaciro ibitekerezo by’abandi

Igihe udaha agaciro ibitekerezo by’abandi na bo ntibazakwibonamo.Guhora wumva ko ari wowe ufite ibitekerezo bizima ugasuzugura iby’abandi bose, byangiza izina ryawe.

Kutigirira icyizera bishobora gutuma izina ryawe rizima burundu.

Kumenywa n’abantu ni byiza ariko na none biba byiza kurushaho igihe bakuzi neza, kuko bishobora kugufungurira imiryango ahantu hakomeye cyangwa bikayigufungira iyo uzwi nabi.Ibi rero bizaterwa n’uko witwara ku bantu.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::