Ibibazo 25 ukwiye kubaza umukunzi wawe mbere yo kubana na we

0
1313

Abantu benshi iyo binjiye mu rukundo bakunda gushukwa nuko urukundo iyo rukiri rushyashya ruba rukiryoshye, aho buri wese aba yishimiye undi bigatuma hari ibyo yirengagiza kubaza uwo bakundana kandi biba ari ingenzi mbere y’uko bafata umwanzuro wo kubana.

Ni ngombwa rero kubaza ibibazo byose birebana n’ubuzima bwanyu mwembi, kandi bisesenguye ku buryo umenya umuntu neza uwo mugiye kubana ukamenya ibyo akunda, ibyo yanga, ndetse n’ibindi byinshi kugirango urusheho kumumenya.

Ibi ni bimwe mu bibazo abakundana benshi bakunze kubazanya mbere yo kubana ariko birashoboka ko haba hari n’ibindi bibazo wabaza uwo mukundana:

  1. Ni ikihe kintu cyakubayeho mu bwana bwawe kibabaje cyangwa gishimishije?

Kubaza iki kibazo bizagufasha kumenya ikintu kibi cyabaye ku mukunzi wawe kandi byagusha kumeya uko ugomba kumutwara mu gihe atamerewe neza, kumenya ibyiza byamubayeho rero, bishobora kuzagufasha kujya umwibutsa ibyo byiza yanyuzemo ku buryo bishobora kugufasha kumukura mu bihe bibi yagiyemo kubw’impamvu zitandukanye.

2 .Ni ibihe bintu by’ingenzi byaranze ubuzima bwawe kuva ukiri umwana?

Umukunzi wawe nakubwira ibyaranze ubuzima bwe kuva mu bwana uzabasha kumenya neza uwo ari we, aho akomora imyitwarire ajya agaragaza wenda ntinagushimishe, bizanagufasha kumenya neza umuryango akomokamo, bityo ubane n’umuntu umuzi kandi uzi impamvu za bimwe mu biranga imyitwarire ye, unamenye uko wamutwara mukabana neza.

  1. Ni iki utekereza ku mibonano mpuzabitsina ku bashakanye?

Imibonano mpuzabitsina ku bashakanye iyo ikozwe neza igashimisha impande zombi iba ingingo ikomeza imibanire y’umugabo n’umugore.

Kubaza umukunzi wawe icyo atekereza kuri iyi ngingo rero bizagufasha kumenya ikintu gishimisha umukunzi wawe ku bijyanye n’iyo ngingo, kandi uzabona amahirwe yo kumenya icyo wakora kugirango umushimishe bihagije bityo abeho yumva yishimiye kubana nawe.

  1. Ukiri umwana wumvaga uzakora iki?

Kubaza iki kibazo bizagufasha kumenya niba indoto umukunzi wawe yari afite ari umwana yaba yarazikabije cyangwa niba atarazikabije bikaba bigishoboka ko azazikabya bityo umenye icyo wamufasha kugirango agere kubyo yifuje imyaka myinshi. Ibi bibafitiye inyungu mwembi kuko mu gihe uzaba umufashije kugera ku nzozi ze azagukunda cyane kandi agufate nk’umuntu ukomeye mu buzima bwe.

  1. Ukurikije ibyo wumva abantu bavuga wumva bakuvugaho iki?

Umukunzi wawe nagusubiza iki kibao ntacyo aguhishe bizagufasha kumenya bya nyabyo umuntu mukundana uwo ari we kuko burya iyo ukunda umuntu hari ibyinshi utamubonaho kubera urukundo. Ibi kandi bishobora gutuma ugira icyo ukora mu gihe usanze umukunzi wawe avugwa nabi muri sosiyete.

  1. Ni ibihe bintu ukunda kurya?

Mukobwa/mugore, kumenya ibyo umukunzi wawe akunda kurya bizagufasha kujya umutegurira amafunguro amunyura utiriwe umubaza icyo uri buteke, hari n’igihe wasanga ibyo akunda utazi kubitegura bikagufasha gutangira kubyiga hakiri kare kugirango muzabane uzi guteka ibyo umukunzi wawe akunda.

  1. Ni akahe gaciro uha itariki y’amavuko yawe cyangwa iy’umukunzi wawe?

Hari abantu badakunda kwizihiza itariki y’amavuko hakaba n’abandi bumva ari umunsi ukomeye kuri bo ndetse mwaba mukundaka ntuhe agaciro iyo tariki akumva akakurakarira.

Abagabo benshi ntibaha agaciro umunsi w’amavuko yabo ndetse hari n’igihe umugore amutunguza impano (Surprise) bikavamo amakimbirane ugasanga umugabo abyakiriye nabi, kandi umugore yabikoze mu rwego rwo kumushimisha , rero biba byiza iyo umenye uko umukunzi wawe afata uwo munsi ukamenya uko witwara.

  1. Niki ukunda kuri wowe?

Iki gishobora kuba ari ikiri ku mubiri we cyangwa ari n’ikindi kintu gisanzwe, kubimenya rero bizatuma umenya byoroshye icyo wakora ngo yishime, guha agaciro icyo umukunzi wawe akunda kuri we bituma abona ko umukunda.

  1. Mbwira uwo uri we mu magambo macye?

Umukunzi wawe nakwibwira muri macye uzamenya uwo ari we kuko azakubwira ibyangombwa bitume urushaho kumumenya. Bizanakwereka ibintu afata nk’ingingo z’ingenzi ku buzima bwe maze na we ubyiteho umenye uko uzajya umushimisha.

10 Ese ni iki nakora utakwihanganira ku buryo gishobora kudutandukanya?

Kumenya ibi bizatuma umenya icyo ugomba kwitwararika ngo utisenyera, kuko hari benshi basenya ingo zabo batari babiteganyije ahubwo ari ukutamenya ugasanga bikuvuriyemo impamvu yo gutabana cyangwa kugira ibikomere by’umtima bitewe no kutamenya neza uwo mubana. Uzirinde kuvuga ngo iyo mbimenya!

  1. Ni ibihe bintu by’ingenzi unyifuzaho?

Kumenya ibyo umukunzi wawe akwifuzaho bizakwereka agaciro aguha ndetse n’ubushobozi akubonamo, kuko nakubwira ibyo akwifuzaho uko biri kose nuko azaba abona ko ushoboye kubimufasha, ikindi ni uko hari n’igihe uzasanga ibypo akwifuzaho bimwe utabifite/utabishobora, ibi bizatuma utangira kubyitoza cyangwa umubwize ukuri ko utabishoboye bityo azagushake abizi ko utabishoboye.

12 Utekereza iki ku micungire y’umutungo w’abashakanye?

Kuva kera kugeza uyu munsi imitungo ituma abantu bicana abandi bagatandukana, ibyo byose biterwa no kutaganira ku bijyanye n’imicungire y’umutungo w’abashakanye mbere y’uko babana.

Mbere yo kubana muba mugomba kwibaza muti ese muzasezerana irihe sezerano ku bijyanye n’umutungo? Ibi bizatuma mubana mwumva kimwe imicungire y’umutungo.

  1. Ni iyihe ntego yawe mu myaka itanu iri imbere?

Kumenya intego y’umuntu mukundana yo mu myaka inatu iri imbere bizagufasha kumenya niba umuntu mugiye kubana ari umunyamurava, akunda gukora ndetse no kuba mu buzima bufite intego ; cyangwa niba arui umunebwe uterye aho, bituma ufata umwanzuro hakiri kare.

14 Niki wumva uteganya kuzakora abantu bazakwibukiraho mbere yuko uva ku isi?

Gusubizwa iki kibazo bizagufasha kumenya niba umuntu mugiye kubana hari akamaro yagirira abandi kuko niba abayeho yumva ntakamaro yagirira abandi nawe ubwawe ntacyo yakumarira.

  1. Niki utekereza ku gufasha abatishoboye?

Hari abantu benshi bapfa iki kintu iyo bageze mu ngo zabo kuko ntabwo abantu bose bagira umutima w’impuhwe, bityo naramuka agusubije atabeshya uzamenya niba uwo mugiye kubana agira impuhwe kandi akaba yafasha abababaye cyangwa niba atabikozwa?

 16 Ni akahe kazi wakoze igihe kinini?

Kumenya ibintu umukunzi wawe yamaze igihe kinini akora bizagufasha kumenya icyo ashoboye kurusha ibindi, kandi bikwereke uko azagufasha kubaho mu gihe muzaba mugeze mu buzima bugoranye dore ko iby’isi ari gatebe gatoki.

  1. Ufite amashuli angahe?

Kumenya neza amashuli umukunzi wawe afite bizatuma umenya uko abayeho kuko umuntu wize n’utarize baba batandukanye kandi hari ibyo ushobora kubwira umuntu wize utabwira utarize rero hari igihe wamubwira ibintu ntabyumve abaye atarize ugasanga abifashe nkaho ari ukumwiyemeraho kandi atari byo wari wateganyije.

  1. Ese hari ikindi gihugu wigeze ubamo? niba gihari wakoragayo iki?

Kumenya ibi bizagufasha kumenya imico y’ahandi umukunzi wawe yaba afite kuko ibihugu bitandukanyije imico, rero abaye yarahabaye ashobora kuba hari indi mico yaba afite itandukanye n’iyo wowe ufite ukareba niba wabasha kuyihanganira ibaye ihari.

  1. Ni iki wahuye nacyo mu rukundo udashaka kuzongera guhura na cyo mu bihe bizaza?

Nuramuka umenye ikintu cyababaje umukunzi wawe mu rukundo rwo mu gihe cyashize, bizagufasha kumenya icyamutandukanyije n’umukunzi we wa mbere bitume ucyirinda kugirango bitazatuma nawe mutandukana.

  1. Mpa urugero rw’ikintu umuntu yagukoreye kikagushimisha cyane?

Hari igihe umuntu mukundana yaratandukanye n’undi ariko agahora yibuka icyo uwo batandukanye yamukoreye. Kukimenya rero byagufasha kumenya ibyo wakora ngo yishime kandi umwibagize uwa mbere, nubikora azabona ko umwitayeho rwose umenya ibimushimisha ukabikora, bizatuma ahora yumva nta muntu wamukunda nkuko umukunda ahore agukunda ntakuguhararukwa.

  1. Imibonano mpuzabitsina ku bantu batarabana uyifata ute?

Hari abantu cyane cyane abasore usanga batekereza ko imibonano mpuzabitsina ari ngombwa ku bantu bakundana batarabana hakaba n’abatabikozwa, Nyamara abahanga bagaragaza ko imibonano ntaho ihuriye n’urukundo, umukunzi wawe nagusubiza iki kibazo rero bizagufasha  kumenya niba agukunda by’ukuri kandi ko nta kibi akwifuzaho cyane ko umuntu ugukunda atatuma ugira ibibazo mu buzima bwawe nko gutwara inda zitateganyijwe.

  1. Ni gute wakwita ku muntu urwaye ari wowe murikumwe gusa?

Kumenya uko umukunzi wawe yitwara ku muntu urwaye bizagufasha kumenya niba umunsi warwaye azashobora kukwitaho cyangwa niba azabasha kugufasha kurera abana muzaba mwarabyaranye.

  1. Usengera mu rihe dini?

Idini ni ikintu gikunda gutandukanya abntu batari bacye kandi bendaga kurushinga, ni byiza rero ko mubiganiraho mbere mukabyumvikanaho kugirango bitazatuma urukundo rwanyu ruzamo agatotsi kandi mwaramaze kurugeza kure hashoboka.

  1. Wifuza ko twazabyara abana bangahe?

Umubare w’abana mu rugo ujya utuma abantu basenya ingo zabo bitewe nuko umwe ashaka kubyara benshi undi atabishaka, rero ni byiza ko mubumvikanaho mbere mukajya kubana muzi uko bizagenda kugirango muzabane mu bwumvikane kandi n’abana banyu bazagire ubuzima bwiza kandi babone urukundo ruhagije rw’ababyeyi.

  1. Ufite ababyeyi n’abavandimwe?

Kumenya niba umukunzi wawe afite ababyeyi cyangwa abavandimwe, bizagufasha kumenya ubuzima yabayemo mbere yuko mubana. Hari igihe usanga yarabaye imfubyi akiri umwana cyangwa yarabuze abavandimwe yakundaga bitume umwitaho umwibagize agahinda yatewe n’ubupfubyi cyangwa kubura abe.

  1. Ukunda kwamaba imyenda imeze ite? Ukunda se ayahe mabara?

Kumenya icyo umukunzi wawe akunda kwambara n’ibara akunda kwambara bizagufasha kumenya uko wamugurira impano y’umwenda umushimishije. Ibi bizatuma abona ko umwitayeho kuko umuzaniye ikintu akunda.

Abantu bakwiye kubana baziranye neza kugirango ingo zabo zibashe gukomera.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::