Ibihugu bitanu bifite abakirisitu benshi ku isi

0
392

Abakirisitu ni abantu bemera Yesu kirisito nk’umwami n’umukiza wabo,uko ibihe bisimburana ni na ko ubutumwa bwiza bwa gikiristo bugenda bukwira mu isi bigatuma n’umubare w’abakirisitu ukomeza kwiyongera.

Ubu kugirango ubone igihugu ku isi kitarangwamo umukirisitu numwe biragoye. Twifashishije urubuga rwa Wikipedia dusanga ibihugu 5 bifite abakirisitu benshi bikurikirana kuri ubu buryo:

  1. Leta zunze ubumwe z’Amerika

Iki gihugu nicyo gifite abakirisitu benshi ku isi aho bagera kuri 217 600 000. Leta zunze ubumwe z’Amerika  zifite abakristo b’abagatolika bangana na 21% naho abaporotesitanti akaba aribo benshi bangana na 68%.

  1. Brezil

Mu gihugu cya Brezil, abakirisitu bacyo bangana  na 178 704 000. Muri iki gihugu ho abakirisitu ba Kiliziya gatolika ni bo benshi kuko bangana na 61%, mu gihe abaporotesitanti bangana na 27,6% by’abakirisitu bose batuye iki gihugu.

  1. Mexique

Iki gihugu cyo gifite umubare w’abakirisitu bangana na 111 048 600, 81% ni abo muri Kiliziya Gatolika mu gihe abaporotesitanti ari 9,7% gusa.

  1. Uburusiya

Ni igihugu gifite abakirisitu bose hamwe bagera kuri 100 279 496. Muri iki gihugu higanjemo abaporotesitanti kuko bangana na 68,2% mu gihe abayoboke ba Kiliziya Gatolika ari 1,6% gusa.

  1. Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo

Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ifite abakirisitu 81 369 882. Iki gihugu ni cyo gifite abakirisitu benshi muri Afurika, abaporotesitanti baho bagera kuri 48,4%, na ho abagatulika bageze kuri 47,3%.

Abakirisitu bamaze kuganza mu bihugu byinshi by’isi

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::