Ibikorwa bya Papa Francis muri 2018 bizibanda ku bimukira, impunzi n’urubyiruko

0
194

Mu mwaka utaha wa 2018, ibikorwa by’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis bizibanda ku kwita ku bimukira,impunzi ndetse n’urubyiruko.

Guhera ku itariki 1 Mutarama 2018 Kiliziya Gatolika izifatanya n’isi kwizihiza umunsi w’amahoro ku isi aho abakirisito bazasengera abimukira ndetse n’impunzi bibanda cyane ku gufasha abadafite aho kuba ndetse n’ibindi bikorwa by’urukundo.

Uyu munsi uzaba wizihijwe ku nshuro ya 51 ariko bizaba ari ubwa mbere wizihijwe ku ngoma ya Papa Francis. Uyu munsi uzaba ufite insanganyamatsiko yo kwita ku bimukira ndetse n’impunzi.

Abakirisitu gatolika bazatangira umwaka mushya basabira isi amahoro, uyu munsi kandi na none hazazirikanwa Bikiramariya nyina wa Jambo ndetse hasomwe na Misa.

Intego ya Papa yo kwita ku bimukira ndetse n’impunzi izagarukwaho kuwa 14 Mutarama aho Papa Francis azasoma Misa y’umwihariko asabira isi cyane cyane impunzi n’abimukira nkuko bigaragara ku rukuta rwe rwa twitter.

Kuva kuwa 15 Mutarama, Papa Francis azafata iminsi 6 y’ikiruhuko, muri iyi minsi azasura igihugu cya Peru ndetse Chile.

Muri uru ruzinduko Papa azahura n’inzego za Leta baganire ku ngingo zitandukanye ndetse anasome Misa ariko nanone azasura abagore bafungiye mu magereza ndetse n’abana bari mu buzima bugoranye.

Muri Nzeri, Papa Francis azitabira inama izabera mu majyaruguru ya Ireland ari na bwo bwa mbere azaba agiriye uruzinduko muri iki gihugu kuva atangiye kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi.

Mu rwego rwo kwita ku rubyiruko, mu kwezi k’Ukwakira, Papa azasura uduce twa Lithuania, Latvia na Estonia ndetse n’ahandi muri Afurika. Muri uku kwezi kuva ku itariki 03 kugeza kuri 28  i Vatican hazanaba Inama y’Abepisikopi iziga ku guteza imbere impano z’urubyiriko.

Papa Francis yatorewe kuyobora Kiliziya Gatolika kuwa 13 Werurwe 2013 asimbuye Papa Benedigito16 weguye kuwa 28 Gashyantare 2017.

Papa Francis akunda urubyiruko cyane

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::