Ibikubiye mu butumwa Papa Francis yageneye Abanyarwanda na Kiliziya ubwo hizihizwaga yubile y’imyaka 100

0
1391

Kuri uyu wa gatandatu ku munsi mukuru wa Rozari ntagatifu, tariki ya 7 Ukwakira 2017 nyuma y’imyaka ijana, abavukarwanda ba mbere bahawe ubusaserdoti, Papa Francis yageneye ubutumwa abanyarwanda mu byiciro bitandukanye by’ubuzima.

Nk’uko byavuzwe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda Musenyeri Andrzej, yavuze ko Papa Francis yifatanyije n’abepiskopi, abapadiri, abiyeguriyimana, abakateshiste n’imbaga yose yo mu Rwanda.

Ubutumwa bwa Papa Francis bwanditswe na Karidinali Pietro Parolin bugira buti :

Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe RUKAMBA, Umwepiskopi wa Butare, kuri uyu munsi wo gusoza yubile y’imyaka ijana y’ubusaserdoti mu Rwanda, Nyirubutungane Papa Francis yifatanyije namwe, ku mutima no mu isengesho.

Yifatanyije kandi n’abandi bepiskopi bagenzi banyu, abapadiri, abiyeguriyimana, abakateshiste , imbaga yose muri kumwe ndetse na Kiliziya yose yo mu Rwanda.

Muri uku kwibuka abamisiyoneri ba mbere n’izindi ntwari zogeje ivanjili mu gihugu cyanyu, Papa arashimira Umusaserdoti Uhoraho, we, mu buntu bwe buhebuje, washatse guhitamo abantu kugira ngo bagire uruhare mu murimo we ; we kandi, umunsi ku munsi wubaka Kiliziya hano ku isi kugira ngo ibe umuryango w’Imana, Umubiri wa Kristu, Ingoro ya Roho Mutagatifu ( Presbyterium ordinis, n.1 ).

Papa Fransisko arasabira buri muryango na buri mukristu kugira ngo bahamye byimazeyo umuhamagaro bahawe muri batisimu, yo ihindura abigishwa ba Kristu, “ ubwoko bwatoranyijwe, imbaga y’abaherezabitambo ba cyami” ( 1 Petero  2: 9 ).

Ni cyo gituma, baba abapadiri cyangwa abayobotse Kristu, “ umunyu w’isi n’ urumuri rw’isi ” ( Matayo  5:13 – 14 ), bazaba inkunzi z’ubutabera, abatera amahoro n’abaharanira ubwiyunge mu muryango nyarwanda.

Nyirubutungane Papa Fransisko aragije Kiliziya yo mu Rwanda, by’umwihariko abapadiri, ugutakamba k’Umubyeyi Bikiramariya, kandi abikuye ku mutima, ahaye umugisha wa gishumba imbaga yose yifatanyije namwe mu guhimbaza iyi yubile.

Karidinali Pietro Parolin, Umunyamabanga Mukuru wa Leta ya Vatikani
Ubutumwa bwa Papa Fransisko muri yubile y’imyaka 100 y’ubusaserdoti mu Rwanda

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::