Ibintu 10 uzitondera mu gihe cyo kogosha ku myanya y’ibanga, ubwanwa n’incakwaha

0
1787

Abantu benshi bakunze kurwara indwara zitandukanye nk’imiburu cyangwa ibindi biheri nyuma yo kogosha inshya, ubwanwa cyangwa incakwaha bitewe nuko hari ibyo baba batitayeho gukora mbere yo kwiyogosha cyangwa kwiyogoshesha.

Nibyo koko gusukura iyo myanya ni ingenzi cyane kuko ni hamwe mu hantu hakwiye kurangwa isuku ihagije ku mubiri w’umuntu ariko kandi dukwiye no kuharinda uburwayi ubwo ari bwo bwose.

Ni yo mpamvu ukwiye kwitondera ibi mu gihe cyo kwiyogosha kuri iyo myanya:

  1. Mbere yo kogosha banza ukarabe aho wogosha n’amazi ashyushye

Gukaraba n’isabune aho ugiye kogosha bituma imyanda yari iri muri iyo myanya ivaho hanyuma ukabasha gukora igikorwa neza kandi ku buryo butabasha kukwanduza za Mikorobi zitandukanye. Bituma kandi aho ugiye kogosha haza ubuhehere bigatuma ibikoresho byifashishwa mu kogosha bitabasha kugukomeretsa.

  1. Genzura niba icyo wogoshesha gifite ubuziranenge

Ibikoresho umuntu akoresha yiyogosha kuri iyo myanya bikwiye kuba bifite ubuziranenge kugirango bitanduza cyangwa bigakomeretsa urimo kwiyogosha.

Niba ari urwembe rukwiye kuba ari rushya, niba ari umukasi cyangwa indi mashini kandi na bwo bikwiye kuba bifite ubugi ku buryo utogosha bigupfuragura kuko na byo byagutera uburwayi ku ruhu.

  1. Ukimara kogosha karaba amazi akonje ahogoshwe

Gukaraba amazi akonje nyuma yo kwiyogosha cyangwa kwiyogoshesha kuri iyi myanya bizakurinda indwara y’imiburu ikunze kwibasira abantu benshi cyane nyuma yo kwiyogosha.

Uretse n’ibyo kandi, gukaraba bizagufasha gusukura aho umaze kogosha bityo habashe guhumeka neza cyane cyane ku myanya y’ibanga.

  1. Aho bishoboka ukoreshe imashini icomekwa ku mashanyarazi

Ubushyuhe buturuka ku mashini icomekwa ku mashanyarazi bwica mikorobi zimwe na zimwe, ni byiza rero kuyikoresha kugirango igufasha kwica mikorobi ziba zishobora kukwanduza indwara.

  1. Nyuma yo kogosha no gukaraba isige amavuta

Kwisiga amavuta nyuma yo kwiyogosha, bizatuma umubiri wawe ukomeza guhehera kandi bizanakurinda kurwara imiburu.

  1. Mu gihe wazanye imiburu wikongera kogosha itarakira

Iyo ahantu wogoshe haje imiburu ukahogosha itarakira biragukomeretsa ugasanga bishobora no kuzana igisebe kinini bikaba byanakuviramo izindi ndwara, ni byiza rero ko mu gihe warwaye imiburu ureka ikabanza igakira hanyuma ukabona kongera kwiyogosha.

Ikindi nuko udakwiye gushima cyangwa gukanda turiya duheri tw’imiburu kuko uba urimo kwiyongerera uburwayi.

  1. Wikogosha ngo ukubete cyane ku buryo uruhu rubabara.

Mu gihe wiyogosha, jya wirinda kwikubetaho igikoresho urimo gukoresha kuko iyo bitagukomerekeje bishobora kugutera imiburu cyane cyane iyo urimo gukoresha urwembe.

Gukubeta ukamaraho ubwoya burundu hari ubwo bituma igihe cyo kumera ubwoya bwipfundikira mu twenge ruhu bukazavamo hagombye kubagwa na muganga.

  1. Si byiza kogosha buri munsi

Numara kwiyogosha cyangwa kwiyogoshesha jya urindira aho wogoshe habanze hamere, hari abantu usanga buri munsi barimo gukubeta kuri iyi myanya kugirango hatagira akoya kahagaragara, nyamara ibi na byo ni imwe mu mpamvu zitera imiburu. Iyogoshe byibuze rimwe mu cyumweru birahagije, kandi bizakurinda guhora uryaryatwa kuri iyo myanya.

Gusa na none, ujye wirinda ko kuri iyo myanya hazaho ishyamba, bigaragara nabi rwose, ubibonye agufata nk’umuntu utiyitaho cyangwa umunyamwanda.

  1. Hitamo uburyo bunogeye uruhu rwawe

Niba uruhu rwawe rworohereye cyane, ni ukuvuga rwakangizwa n’akantu gato ku buryo bworoshye, ugomba gukoresha uburyo budatuma ubangamira umwimerere w’uruhu rwawe.

Nk’urugero, mu gihe ufite uruhu rworohereye cyane si byiza gukoresha urwembe cyangwa imashini zityaye wiyogosha inshya, byaba byiza ukoresheje umukasi.

  1. Irinde gupfura incakwaha!

Hari abantu bibwira ko kogosha inshakwaha bituma zimera ari nyinshi maze bagafata umwanzuro wo kujya bapfura ubucakwaha bwose bumeze, ibi hari abo bikomeretsa cyangwa bikabatera kubyimba ku kwaha kubera ko aho ubucakwaha bwarandutse haba hagize ikibazo. Ibi na byo byirinde.

Ni byiza gukurikiza inama zagufasha kwirinda ingaruka zituruka ku kwiyogosha nabi 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::