Ibintu 5 wakora bigahesha Imana icyubahiro mu buryo buhoraho

2
52

Guha Imana icyubahiro bitanga umusaruro ku bantu babisobanukiwe , bikagenda neza mu gihe ubikora yuzuye imbaraga z’Umwuka wera.

Mu gihe ubaye umuntu wiyemeje kwizera Imana, biba byiza iyo atari ibintu ukora ku cyumweru cyangwa mu mpera z’icyumweru (weekend) gusa , ahubwo ari ibintu bikwiye guhoraho.

Ubu buryo 5 bwagufasha mu kumenya uko wahaye Imana icyubahiro ubiyobowemo n’Umwuka wera :

Kwishimira mu kubaho kwayo

Binyuze mu kwishimira ukubaho kw’Imana no kunyurwa na yo, biyihesha icyubahiro. Ibi bizanwa no guhora mu busabane na yo , umunsi ku munsi. Imana ihora idusaba kuyegera tukishimana na yo mu isengesho.

Gukura mu ijambo ryayo

Bibiliya igaragaza ko uwizera ariwe unezeza Imana. Mu rwandiko Pawulo yandikiye itorero ry’i Roma avuga ko kwizera kuzanwa no kumva ijambo rya Kristo. (Abaroma10:17). Igihe usomye ijambo ry’Imana ukanaritekerezaho ku manywa na nijoro , biguhesha gukura mu kumenya Imana no kuyiha icyubahiro.

Gukora byose ku bw’icyubahiro cy’Imana

Mu 1 Abakorinto 10:31 hadushishikariza gukora byose ku bw’icyubahiro cy’Uwiteka , ndetse n’iyo byaba kurya cyangwa kunywa. Gukora akazi , kwiga , imibanire n’ibindi dukora by’indashyikirwa bibe ibihesha Umwami Imana icyubahiro ibihe byose.

Gufasha abandi

Mu gufasha cyangwa gukorera abandi  habonekamo icyubahiro cy’Imana. Wibuke neza ko n’umwami Yesu igihe yari ku isi yari yaraje gukorera abandi atari ugukorerwa. N’abakristo ni ubwo buzima bahamagarirwa kubamo ku bw’icyubahiro cy’Imana.

Gushaka inzira nziza ziguteza imbere

Gutera imbere mu buzima ni kimwe mu bintu bihesha Imana icyubahiro.Yesu yatuzaniye ubuzima kugira ngo nitububamo dutere imbere muri buri gace k’ubuzima bwacu. Igihe dukuriye mu nzira za Kristo mu guterimbere, bitera abantu guha Imana icyubahiro.

Ni byiza ko igihe wibutse imirimo ikomeye Imana yakoze uyiramburira amaboko , ukazamura icyubahiro cyayo.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 Ibitekerezo byanyu

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::