Ibintu10 wakora niba ujya unuka mu birenge

0
348

Ku mubiri w’umuntu hari ibice bimwe na bimwe bigirirwa isuku mu buryo bw’umwihariko, cyane cyane ibigaragara inyuma nk’uruhu, mu maso n’ibindi.Gusa nanone hari ibindi bice byirengagizwa nk’ibirenge kandi nabyo bigomba kugirirwa isuku mu buryo buhoraho.

Hari abantu bagira ibirenge binuka ku buryo igihe bakuyemo inkweto, hazamuka umwuka utari mwiza.Iyi ni indwara kandi ishobora kuvurwa igakira.Hari inama zitandukanye zigirwa abafite iyi ndwara itera ipfunwe benshi.

Ibi ni bimwe mu byo wakora kugira ngo wirinde ko ibirenge byawe bigira impumuro itari nziza.Ni inama 10 zishobora kugufasha kuko ari ingenzi kwita kw’isuku y’ibirenge byawe.

Menya icyo wakora ngo wirinde ko ibirenge byawe binuka.

1. Umutsa ibirenge igihe umaze koga.

Bimwe mu byatuma umuntu agira impumuro mbi mu birenge, ni ukutita ku guhora yoga ibirenge kandi ngo anibuke kubihanagura neza igihe avuye mu bwogero (douche).Ubyogesha amazi meza kandi ukabihanaguza umwenda wabugenewe nawo usa neza.

2.Guca inzara z’ibirenge.

Inzara z’ibirenge zikwiye kugirirwa isuku cyane, ukirinda ko zigira umwanda.Guca inzara neza ni ingenzi kuko bizirinda kwinjirwamo n’umwanda.Igihe woga kandi nabwo ni ngombwa kuzoza neza ukuramo imyanda yaba yagiyemo yose.

3. Ambara inkweto zigukwira neza.

Ni byiza kwambara inkweto zigukwiriye kuko bizarinda ibirenge byawe guhura n’ibibazo byo kuribwa nazo. Kwambara inkweto zikurya bigira ingaruka ku nzara z’ibirenge kuko zirababara ndetse n’amano ubwayo ashobora kubabuka.Ibi nabyo bishobora gutuma ibirenge bitagira impumuro nziza.

4. Ambara amasogisi meza.

Mu kwirinda ko ibirenge byawe bigira impumuro itari nziza, ukwiye kwambara amasogisi meza, afuze kandi ya mbere atari abonetse yose.

5. Oga ibirenge neza kandi uhozaho.

Abaganga batanga inama yo koga ibirenge neza kandi duhozaho mu kwirinda ko byazana impumuro mbi. amau kwoza ibirenge ukwiye kwibuka no kwita ku mano ukayasukura neza ukoresheje amazi meza.

6. Gabanya guhora wambara inkweto zifunze.

Mu rwego rwo kugira ngo ibirenge byawe bihore bikomeye kandi bimeze neza, ugirwa inama yo kugabanya ibihe wambara inkweto zifunze kugira ngo n’ibirenge bibone ubuhumekero (Umwuka mwiza).

7. Sukura inkweto zawe neza.

Ni ngombwa kwita kw’isuku y’inkweto wambara kuko nazo zishobora gutuma ugira impumuro mbi mu birenge.Ugomba kuzihanagura neza kandi byaba na ngombwa ukazishakira umuti utuma zihora zisa neza kandi zihumura neza.

8. Gabanya kwambara inkweto ndende (Ku bagore/abakobwa)

Si byiza kwambara inkweto ndende kenshi ku bakobwa, kuko bishobora kwangiza amagufwa y’ibirenge byawe. Cishamo wambare inkweto ngufi.

9. Irinde kwambarana inkweto cyangwa amasogisi n’abandi.

Ni ngombwa ko ugira inkweto zawe kandi ukagira n’amasogisi yawe kugira ngo umenye uko ubyitaho ndetse unirinde indwara zishobora guterwa no kubisangira n’abandi.Iyo unuka mu birenge ushobora kubyanduza n’abandi mwambarana.

10. Ibuka kwambara inkweto ahahurira abantu benshi.

Ni byiza ko mu gihe ugira ikibazo cyo kunuka ibirenge, wambara inkweto zisukuye igihe uri mu bantu benshi kugira ngo utababangamira.

Ibirenge byacu ni bimwe mu bice by’umubiri wacu by’ingenzi cyane, ari nayo mpamvu bikwiye kwitabwaho no kugirirwa isuku ihoraho kugira ngo bigire ubuzima bwiza.

Kunuka ibirenge ni indwara itera ipfunwe.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::