Ibizamini 5 byo kwa muganga abenda gushyingirwa bakwiye gukoresha mbere yo kubana

0
3353

Buri gihe mbere yo kubana usanga abenda kurushinga, umwe yibaza niba mugenzi we benda kurushingana ari muzima, niba nta ndwara afite cyangwa niba ntangorane bazagira mu kubona urubyaro.

Hari igihe abantu bashakana badakoresheje bimwe mu bizamini by’ubuzima bikazatuma bahura n’ingorane mu buzima bwabo.

Ishyingiranwa ni ikintu kigomba kubahwa na buri wese kuko ni icyemezo umuntu aba agomba gufata yitonze kiba kizamugiraho ingaruka mu buzima bw’ igihe kirekire.

Hari rero bimwe mu bizamini wowe n’uwo mwenda gushinga urugo muba mugomba gukoresha mbere yo kubana.

1. Ibizamini by’agakoko gatera SIDA (HIV) n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Mbere yuka abantu babana baba bakwiye kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze ku bijyanye n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Uretse agakoko gatera SIDA, banakwiye kwipimisha izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka Epatiten’izindi.

Niba wenda gushinga urugo ukeneye kumenya niba uwo mwenda kurushinga adafite zimwe muri izo ndwara cyangwa afite ubumenyi kuburyo ashobora kwirinda we ubwe kandi nawe akakurinda.

2. Ibizamini byerekana Ubwoko bw’amaraso yanyu mwembi

Kumenya ubwoko bw’ amaraso ni ingenzi cyane, kuko bibafasha kumenya niba mushobora kubana mwembi kandi mukirinda ibibazo mu gihe cyo gutwita nk’indwara cyangwa ibindi bibazo by’umubiri bya hato na hato bitewe nuko amaraso yanyu adahuje.

Iyo umugore ashyingiranywe n’umugabo badahuje ubwoko bw’ amaraso n’ubudahangarwa bw’umubiri baba bafite ibyago byinshi byo kutagira urubyaro cyangwa kubyara igihe kitageze bishobora no kuviramo umubyeyi urupfu.

Ni ingenzi rero kujya kwisuzumisha mbere yo kubana mukamenya niba mushobora kuzabyarana abana bazima badafite ibibazo biterwa n’ ubudahangarwa bw’imibiri yanyu cyangwa ubwoko bw’amaraso mufite.

3. Ibizamini byerekana uburumbuke

Gukoresha ibi bizamini bizagufasha kumenya niba umuntu wenda gushakana na we ashobora kubyara.

Niba umwe muri mwe afite ikibazo mu mubiri gishobora gutuma atabyara kubimenya mbere yuko mubana ni byiza kuko bizabafasha kumenya uburyo mwabyitwaramo.

Hari abatandukanywa nuko umwe muri bo atabyara, ariko nimubimenya mbere, muzafata icyemezo cyo kubana mwabiganiriyeho mwanafashe umwanzuro utazatuma mwicuza kandi bizatuma mwirinda amakimbirane ashingiye ku kutabyara ashobora kuza mu gihe kiri imbere.

Aha mushobora kwiyemeza kubana kuko mukundanye mukagambirira gusaba abana mu kigo cy’imfubyi mukabarera kandi mukabana neza, cyangwa se umwe muri mwe yakumva atazabyihanganira ibyo kubana mukabihagarika.

4. Ibizamini bw’ubudahangarwa n’ubwirinzi bw’umubiri

Kwisuzumisha mbere mukamenya aho ubudahangarwa bw’imibiri yanyu buhagaze, bibafasha gushaka ubufasha bw’ubuvuzi cyangwa mugatangira gukurikiza inama z’abaganga.

Iri suzuma rishobora kukwereka igice kirwaye cyangwa kidafite ubudahangarwa bw’umubiri buhagije, kubimenya bishobora kubafasha gukomeza kubaho neza.

5. Ibizamini by’indwara zitandura

Muri iyi minsi indwara zitandura zirimo umuvuduko udasanzwe w’amaraso, diyabete, umubyibuho ukabije, n’izindi bisigaye bihangayikishije isi ku buryo binashobora kugabanya ibyishimo by’abashakanye mu gihe umwe muri bo azahajwe n’imwe muri izo ndwara.

Kuzisuzumisha rero bizagufasha kumenya uko uzitwara k’uwo mugiye gushyingiranwa kandi mukabaho mukurikiza inama mugirwa n’abaganga kandi bizabafasha kugira ubuzima bwiza nk’umuryango.

Gukoresha ibizamini by’ubuzima mbere yo gushyingiranwa bizagufasha kubana neza n’uwo muzashyingiranwa

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::