Ibizamini 5 by’ubuzima abitegura kurushinga bagomba gukoresha mbere yo kubana

0
1460

Bamwe na bamwe bahitamo kubana batisuzumishije byanabahira ntibagire ikibazo bahura nacyo, mu gihe hari n’abandi babikora ugasanga bahuye n’ibibazo bikomeye.

Icyakora abo bantu bakwiriye kumenya ko gushyingiranwa ari ikintu gikomeye kuko kubana kw’abashakanye biba bikubiyemo ingingo nyinshi zishobora gutuma umwe yicuza.

Ni muri urwo rwego abantu bitegura kurushinga bakwiriye kubanza kujya kwa muganga kugira ngo bisuzumishe bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze hanyuma inama bagirwa n’umuganga bazigendereho.

Akaba ari na yo mpamvu tugiye kubagezaho ibintu abitegura gushinga urugo bagomba kwisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.

1. Kwisuzumisha indwara zidakira :

Benshi bamaze kumenya indwara zandura kandi zikaba zidafite umuti ndetse n’urukingo. Zimwe muri izo ndwara zishyirwa mu majwi ni SIDA, Hepatite yo mu bwoko bwa B na C.

Iri suzuma riba rikenewe kuko iyo basanze hari umwe mu bagiye gushyingiranwa ufite imwe muri izi ndwara, bamubwira uko agomba kwiyitaho, akirinda kugira ngo atanduza mugenzi we.

Indwara nka mburugu, imitezi n’izindi na zo zandura nubwo zishobora kuvurwa zigakira, ngo ni ngombwa ko abagiye kurushinga bazisuzumisha kugira ngo birinde ibyago byatuma banduzanya.

2. Kwisuzumisha ubwoko bw’amaraso :

Iki na cyo ni ikindi kintu gikenewe cyane ku bantu bitegura kurushinga mu rwego rwo kwirinda ibibazo bivuka mu gihe umugore atwite kuko ahura n’indwara yitwa Rhesus disease iterwa n’uturemangingo tuba mu maraso bita Rhesus dufasha umubiri guhangana n’indwara.

Utwo turemangingo tuba mu maraso y’umubyeyi utwite iyo tudahuye n’utw’umwana utari wavuka twic utunyangingo two mu maraso y’umwana hanyuma umwana akavuka igihe kitageze bikamuviramo no gupfa.

Ibyo ngo biba ahanini iyo umugore ufite amaraso afite Rhesus ifite akamenyetso ko gukuramo(Rh-) yashyingiranywe n’umugabo ufite amaraso afite Rhesus ifite akamenyetso ko guteranya (Rh+).

Iyo bashakanye maze umugore agatwita, umwana agira rhesus akomoye kuri se hanyuma ibyago bikavuka igihe amaraso y’umwana yambuka ingobyi akivanga n’aya nyina, umubiri uhita ukora abasirikari bo kuza kurwana ukeka ko ari umwanzi winjiye mu mubiri ushaka kwangiza ubuzima bw’umwana. Muri icyo gihe ngo umwana aba afite ibyago 50% byo gupfa mbere yo kuvuka.

3. Kwisuzumisha ibijyanye n’uburumbuke :

Mu masezerano abashyingiranwa bagirana imbere y’abantu n’Imana ni uko bazakundana babyaye cyangwwa se se batabyaye.

Ariko iyo ibyago bije urugo rukaburamo umwana bitewe n’impamvu zo kutabyara, usanga biteza ikibazo mu muryango wabo bigatuma bamwe batandukana.

Ni yo mpamvu ari byiza ko mbere yo gushakana bakwiriye kujya kwa muganga kugira ngo barebe koko niba hadashobora kuvuka ikibazo kijyanye n’urubyaro, hanyuma basanga hari umwe ushobora gutuma umuryango utabona urubyaro bakajya inama y’uko ibintu bigomba kugenda.

Kwisuzumisha mbere yo kubana n’uwo muzarushinga ni ingenzi

4. Kwisuzumisha Ingirangingo zo mu maraso (Genotype) :

Izi ngirangingo ziba mu maraso zituma hari ibintu bimwe na bimwe bigaragara ku bana mu byaranze igisekuruza cy’abagiye gushyingiranwa mu gihe ibyo bintu byiganje mu mubiri w’umuntu.

Abashakanye bashobora kubyara umwana ufite ubumuga bw’uruhu (nyamweru), umwana urwaye igicuri n’ibindi bitewe nuko bombi mu maraso yabo harimo karande bakomora ku babyeyi babo mu gihe ababyeyi babo bari bafite ibyo bibazo.

Iyo bagiye kwa muganga babwira niba hari ingaruka zishobora kugera ku bana babo nk’indwara yitwa sickle-cell anaemia itera umuntu umuriro n’uburibwe cyangwa se izindi ndwara n’ubusebwa byaranze abasekuruza babo.

Ibyo rero ni byo bishobora gutuma abagiye kubana bafata icyemezo cyo kubana cyangwa no kubireka kugirango bazirinde kubyara abana bafite ubusembwa.

5. Kwisuzumisha indwara za karande :

Indwara karande zo mu gisekuru zishyirwa mu majwi aha ni indwara y’igicuri, Diyabete, kanseri y’impyiko n’izindi ndwara ziba zaribasiye umwe muri bo cyangwa se abo ku muryango akomokamo bigatuma zigera ku mwana mu gihe avutse.

Ni yo mpamvu ari byiza ko abitegura kurushinga bajya bareba impande zose aho gutwarwa gusa n’amarangamutima.

Kwisuzumisha ni ingenzi mu buzima kuko bituma umuntu amenya uko ahagaze ndetse n’uburyo ashobora kwitwara nyuma y’inama zitangwa n’abaganga. Ibi bikareba cyane cyane abitegura gushyingiranwa kuko ingaruka nziza cyangwa mbi zishobora kugera ku rubyaro rwabo bitewe n’uko bo bitwaye.

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Tanga igitekerezo ukoresheje Facebook .

comments

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::