Iby’ama titre nabirambitse hasi, ndetse n’iby’imyenda y’iki Bishop narayirambitse, ubu n’ugusenga cyane — BISHOP RUGAGI

0
2721

Mu gihe abanyamadini bakomeje gushyirwa mu majwi n’abo bayoboye babashinja kwikanyiza no guharanira ibyubahiro bya hato na hato , umushumba mukuru w’Itorero Abacunguwe mu Rwanda Bishop Rugagi Innocent yarahiye arasizora , avuga ko amazina y’ibyubahiro … ( title ) yabirambitse hasi.

Mu magambo yavuze ku cyumweru , Bishop Rugagi Innocent ukunze kugenda afite abantu ( amasore ) bamurinze yaba aho yagiye kubwiriza ndetse no mu rusengero rwe bwite yavuze ko igihe arimo aricyo gusenga cyane .

Ati :” Nta protocole igomba kuntwaza Bibilia yanjye nzajya nyitwaza kuko ariyo mbunda yanjye”.

Bishop Rugagi Innocent kandi yatangaje ko ibihe arimo ari ibyo gukora cyane ndetse akegera Imana  , kugira ngo irusheho kumwiyereka ndetse no kumukoresha nkuko Ikinyamakuru kiri torero Abacunguwe kibitangaza.

Mu magambo ye ati: “ Uko abantu bakomeza kumvuga nanjye ndakomeza gusenga hanyuma Imana izagaragaza itandukaniro. Ubu iby’ama titre nabirambitse hasi, ndetse n’iby’imyenda y’iki Bishop narayirambitse, ubu n’ugusenga cyane, kuko titre sizo zikora ibitangaza.”

Bishop yakomeje avuga ko ; uko abamusebya bakaza umurego, nawe ariko azakaza umurego mu gusenga Imana, akagira ibihe bidasanzwe byo gusenga Imana, hanyuma Imana yo mu ijuru nayo ikamwiyereka ubudasanzwe, n’ibyo atarakora akabikora kuko Imana yabisezeranyije intumwa zayo.

Aha kandi yagarutse ku bahakana ko atazura abapfuye kandi ari isezerano ry’Imana aho yavuze mu gitabo cya Matayo 10:8 : ” Mukize abarwayi, muzure abapfuye, mukize ababembe, mwirukane abadayimoni. Mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi.”

waturemeye kuguhimbaza turabigushimiye. Kurikira amateraniro live mu Itorero Abacunguwe:

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::