Iby’ingenzi byaguhamiriza ko Bibiliya ari igitabo cyaturutse ku Mana

0
485

Abantu benshi ku isi bemera Bibiliya nk’igitabo cyera kandi bakemera ko ifite imbaraga zo guhindura imico n’imyitwarire y’abantu binyuze mu butumwa buyikubiyemo, gusa hari abibaza ukuntu amagambo ari muri icyo gitabo yaba yaraturutse ku Mana kandi yaranditswe n’intoki z’abantu.

Bibiliya itubwira ibintu tutasanga mu kindi gitabo icyo ari cyo cyose ku isi uretse ibyaba byaranditswe hifashishijwe imirongo yayo, itubwira ko Imana ari yo yaremye ijuru n’isi n’ibirimo byose, umugabo n’umugabo ba mbere.

Bibiliya ni igitabo cyitwereka amahame yadufasha gukomeza ubuzima neza mu gihe duhanganye n’ibibazo.

Uko umuntu agenda asoma Bibiliya ni ko agenda arushaho kumenya imico y’Imana, kandi ibyo bituma uwo muntu aba inshuti y’ Imana.

Imbaraga za Bibiliya mu guhindura abantu ndetse n’uburyo ibiyanditsemo byakomotse ku Mana bishimangirwa mu 2 Timoteyo 3:16, hagira hati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’ Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, kumwemeza ubyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka.”

Urubuga rya Encyclopedia Britannica, rugaragaza ko; Bibiliya yahinduwe mu ndimi zigera ku 2.600, kandi hacapwe za kopi zayo zibarirwa muri za Miliyari.

Abantu basaga 90% bo hirya no hino ku isi bashobora gusoma Bibiliya mu ndimi zabo kavukire kandi buri cyumweru hatangwa Bibiliya zisaga Miliyoni, ibi byerekana ko ntakindi gitabo gisomwa nka Bibiliya ku isi.

Gusa umuntu ashobora kwibaza ati “ko Bibiliya yanditswe n’abantu, bishoboka bite ko yaturutse ku Mana?”

Bibiliya isubiza icyo kibazo mu isomo riboneka mu 2 Petero 1:21 hagira hati: “Kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n’umwuka Wera.”

Iri somo ryerekana ko uburyo Imana yakoreshaga abantu mu kwandika Bibiliya, ari kimwe n’uko umuyobozi ashobora gusaba umunyamabanga we kumwandikira ibaruwa ariko akamuha amagambo akoresha mu kwandika iyo baruwa.

Iyo baruwa nubwo iba yanditswe n’umunyamabanga, amagambo y’umwimerere ayirimo aba ari aya wa muyobozi wamubwiraga ati: “andika ibi.”

buryo nk’ ubwo rero, amagambo ari muri Bibiliya si ay’abanditsi bayanditse ahubwo abo banditsi bakoreshejwe na Mwuka wera bandika ibyo Imana ubwayo yababwiraga kwandika.

Imana yarabayoboye kugirango bandike ibitekerezo byayo, ku bw’iyo mpamvu, Bibiliya ni “ ijambo ry’ Imana” Kuko ijambo ryose riyanditsemo ni yo yaritanze ngo ryandikwe (ni yo yarivuze ryandikwa n’abantu).

Abantu rero bakwiye kwemera ko Bibiliya ari ijambo ry’Imana kuko ni ko biri koko nkuko biboneka mu 1 Abatesalonike 2:13.

Abayanditse babayeho mu bihe bitandukanye kandi bakoraga imirimo itandukanye. Bamwe bari barize abandi batarize ariko ikigaragaza ko ibyo banditse byavuye ku Mana ni uko bandikaga batanyuranyije cyangwa ngo bavuguruzanye mu byo banditse.

Umwe muri bo witwa Luka yari umuganga, abandi bari abahinzi, abarobyi ,abashumba, abahanuzi, abacamanza, n’ abami kandi nubwo banditse mu bihe bitandukanye, ibyo banditse birahuza.

Bibilya ni igitabo gikubiyemo amahame y’ubuzima bwa muntu mu bihe byose

Cedrick Mbaraga

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::