Ibyo Antoine Rutayisire ashingiraho anegura abajya muri Isirayeli gusura imva ya Yesu no kubatirizwa mu mazi yabatirijwemo

5
1327

Rev.Dr Antoine Rutayisire yemeza ko abajya kubatirizwa mu gihugu cya Isirayeli no gusura ibintu nyaburanga byo muri icyo gihugu baba bagiye gusura ibiryabarezi kuko ibyo bashingiraho bahafata nk’ahantu hadasanzwe bitari ukuri.

Rutayisire yavuze ko benshi bakururwa no kujya gusura ibintu bitandukanye basoma mu mateka yo muri Bibiliya kandi mu by’ukuri ngo bimwe na bimwe bitakiriho kandi basize ibyiza by’iwabo.

Yagize ati: “Muri Isirayeli nta mvubu ubayo…nta ngona ibayo…nta nzovu ibayo…nta ntwiga ibayo…nta n’ingagi…nta n’inzu za kera zihambaye zibayo.  Ni iki kijyana abantu muri Isirayeli?”

Rutayisire yavuze ko abajya gusura Isirayeli akenshi bagerayo bakerekwa ibintu bitari ukuri.

Ngo benshi bishimira kujya muri icyo gihugu bajyanywe no kubatirizwa mu mazi Yesu yabatirizwemo nyamara Rutayisire we ahamya adashidikanya ko amazi Yesu yabatirijwemo yaba yaramaze gutemba kera cyane ku buryo ayo bajyamo ntaho ahuriye n’ayo Yesu yabatijwemo.

Ati: “Umuntu akajyayo ngo agiye kubatirizwa muri Yorodani aho Yesu yabatirijwe…sha amazi Yesu yabatirijwemo muri Yorodani yatembye kera nta nubwo agihari…bakakubwira ngo aho Yohana umubatiza yari ahagaze ni ho babatirijwe? ariko ubundi uretse kubeshya mu gihe cya Yesu ntabwo yari azwi ku buryo babyandika.”

Rutayisire yitanzeho urugero rw’ibyamubayeho ubwo bari mu gihugu cya Misiri, avuga ko babasabye gutanga amadorali 5 kugira ngo bajye kubereka aho Yozefu na Maliya bahungishirije Yesu ngo aticwa ariko ngo ibyo bamweretse ntiyabyemeye nk’ukuri.

Rutayisire akavuga ko impamvu ashingiraho ahakana ibyobamweretse, ngo ni uko Yosefu na maliya batari bazwi ku buryo byatuma inzu babayemo ishyirwaho ikimenyetso cyamara imyaka bibihumbi 2 ikaba ikiriho kugeza ubu.

Atanga urugero rwumvikanisha ko ibyo ari ibinyoma rutayisire yavuze ko amazu yo mu Rwanda yabonaga mu mujyi wa Kigali akomeye yasenyutse kandi hashize igihe gito nkanswe amaze imyaka irenga ibihumbi bibiri.

Ati: “…Aho naje gusaba buruse iyo nzu  ntikihaba. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga twajyaga dutangarira ntayihari. Noneho umuntu akakubeshya ngo nyuma y’imyaka ibihumbi 2 inzu Yoseph na Maliya babayemo ngo irahari jya kuyisura? …..Ikiryabarezi!”

Abandi Rutayisire yagarutseho bibeshya ngo ni abajya gusura imva ya Yesu kandi ngo imva babereka nta kintu na kimwe kigaragaza ko ari yo Yesu yashyinguwemo. Byongeye kandi ngo n’imva yahambwemo ngo yari intirano.

Ati: “…Sha muri Isirayeli hari imva nyinshi dore ko n’iya Yesu yari intirano. Ni nde wibutse gushyiraho ikimenyetso kivuga ngo iyi ‘mva ni yo Yesu bamuhambyemo ko nta n’amagufa ye yasigayemo byibura ngo bayakoreho ubushakashatsi ?”

Ibi Rutayisire abigarutseho mu gihe hari abanyarwanda bo mu matorero amwe n’amwe bajya muri Isirayeli bavuga ko bagiye gusura amateka ya gikirisito ariyo.

Rev Dr Antoine Rutayisire ntiyemera ukuri kwa bimwe mu birango by’amateka benshi bajya gusura muri Isirayeli.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Tanga igitekerezo ukoresheje Facebook .

comments

5 Ibitekerezo byanyu

  1. Iki kibazo sindumva impamvu gikurura impaka zikomeye cane kuko umuntu wese yemerewe gusura abo ashaka naho ashaka utitaye kukimujanyeyo ico ntekereza nuko nta muntu wajayo incuro zirenga ishanu nta nyungu yabibonyemo tuzi twese akayabo bitwara.Abashumba nabo baje baca bugufi bemereko batumva kandi batazi byose ahubwo muzatubarize abajayo inyungu bakuramo nikibatera gusura kiriya gihugu.

  2. Kuba umuntu atumva ibintu ntibisobanura ko atari byo. Kumenya hariya hantu biterwa nuhagutembereje. Nuhura n’umu guide utabizi neza azakubwira ibitari ukuri. Hari ibiranga imva ya Yesu yari iri mw’isambu ya Yosefu wa Alimatayo. Iyo sambu irahari n’ibimenyetso byayo birahari. Tuzahasura ye! Tuzajyayo.

  3. Andika hano igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru ::ariko abahakana mana baragwira none se ko ntawe uramusaba i ticket yingede yo kuryayo ni nta mvubu zibayo na twiga bitwaye iki ibisungwa kwiyi si
    yanyagasnani no imvubu na twiga barinze bamuryana kumwereka aho mariya na joseph bahundiye ko yari azi ko ari kubeshya iyo areka kuryayo izo ngero uduha ujye uziha wowe udashobora kuryayo abandi babishaka ureke bagende byigumanire mu mu tima wawe

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::