Ibyo Pasiteri Lydia Masasu yatangaje byakoma mu nkokora abitegura gusenya ingo zabo

2
1343

Pasiteri Lydia Masasu  yasabye abashakanye kurushaho kubaho mu buzima bwo gutinya Imana , bakanga icyaha , ndetse bagashaka ukwera kw’Imana bakiranuka. Yanabasabye kandi abashakanye kurinda ingo zabo ishyari , inshuti mbi , n’ibindi byose byatuma ingo zabo zijegajega.

Ibi Pasiteri Lydia Masasu  yabivuze mu gihe Abakirisitu b’Itorero Evangelical Restoration Church bari mu gihembwe gifite insanganyamatsiko igira iti: ‘ Gutinya Imana nk’ibanga , urufatiro rwo kubaka umuryango muhire muri Kristo.”

Ati :” Bibiliya iravuga mu Imigani 14 : 11 ngo ‘ Urugo rw’umunyabyaha ruzasenywa, Ariko ihema ry’umukiranutsi rizakomera.’ twagiye tuganira , tuvuga ko turi mu bihe bikomeye cyane , kuko atari ingo z’abanyabyaha gusa ziri gusenyuka , ahubwo n’ingo z’Abakirisitu ziri gusenyuka.”

Pasiteri Lydia Masasu asaba abashakanye gutinya Imana no kuyubaha

Umwanzuro wavuye mu biganiro bitandukanye byakozwe , Pasiteri Lydia Masasu  yavuze ko ari ukubaha Imana kandi bakubakira ku mahame yayo.

Ati :” Ndashima Imana ko twagiye dusanga ibanga ari ugutinya Imana. Ushobora kuba umukirisitu ariko udatunze umutima wo gutinya Imana .Ndashima Imana kuko twagiye tureba urugo rw’abantu badatinya Imana ( abanyabyaha ) n’urugo rw’abantu batinya Imana ( Abakirisitu ) . Umwanzuro ni uko tugenda twubaka ku mahame y’ijambo ry’Imana , Imana itwuzuza ubwenge […].”

Mu gihe hari impamvu nyinshi zituma abashakanye bateshuka ku isezerano bagiranye bikageza naho basenya urwo biyubakiye , Pasiteri Lydia Masasu  yagarutse ku mpamvu nyamakuru zituma abantu bateshuka kubyo biyemeje.

Yagize ati :” Nubwo duhinyuzwa mu bintu byinshi cyane , hari irari ry’amaso , irari ry’umubiri , ubwibone bw’ubugingo , kwigereranya , ubusambanyi , kuba mu buzima bw’icyaha , ariko ndashima Imana cyane ko dufite kuyitinya , kandi ikaturinda ibyo bibazo byose tugakomera kubera Kristu uri hagati yacu , ariwe rufatiro rwa mbere , ibindi byose bizashoboka […].”

Yongeyeho ati :” Ibintu byinshi biduhinyuza bishobora kuba kwigereranya , ubusambanyi , ubuzima bw’icyaha , kuko Bibiliya iravuga ngo kubaha Imana ni ukwanga ikibi urunuka […] Imana yacu idushoboza kubaka urugo rushingiye ku mahame yo gutinya Imana , ukwera kw’Imana ndetse tugakiranuka. Nituba mu kwera kw’Imana tuzarinda ingo zacu gatanya ( divorce ) , amadeni […] ariko turizera ko turizera ko utinya Imana izamushoboza guca muri ibyo bibazo byose akanesha kubera Kristu uri mu mutima we.”

REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE :

Ibyo Pasiteri Lydia Masasu asaba abakristu bafite inshuti mbi :

Mu bisobanuro yatanze , Pasiteri Lydia Masasu  yavuze ko abantu bakijijwe ariko bakagira inshuti mbi , bazanduzwa nazo , nyamara yarakwiye kwitwararika nazo zikamwigiraho ibyiza .

Ati :” Bibiliya iravuga ngo inshuti mbi zonona ingeso nziza . Kugira inshuti ni byiza , ariko tugomba gutoranya izo nshuti. Ushobora kuba ufite inshuti mwakuranye ,ntago ushobora kuzireka […]. Ariko icyo nashakaga kuvuga cyane , ni ukwereka inshuti ufite niba utinya Imana cyangwa udatinya Imana . Inshuti mbi navugaga , ni babandi badatinya Imana . Rimwe na rimwe uko ugendana nabo bazagenda bahindura ingeso zawe , nkuko Bibiliya itubwira ko inshuti mbi zishobora kugenda zihindura ingeso zawe.”

Yakomeje ati :” Iyo ubonye ko bageze ahantu , urabubaha ,ukabakunda , ariko ntago bashobora kugira uburenganzira ku buzima bwawe ngo baze bahindure ya mahame ufite yo gutinya Imana. Ngo inshuti yawe ukunda cyane ize ikubwire ngo tugende mu nzu z’utubyiniro , mu busambanyi , ni byiza ko bamenya aho uhagaze ,ukababwira icyo uricyo […].”

Pasiteri Lydia Masasu yasabye abantu bose bakijijwe kurushaho kwereka ab’isi ko bakijijwe , aho kwerekana ko bakijijwe nyamara badakijijwe.  Yanavuze ko bishobokera buri wese wemeye Imana ko urugo rwe ruba Paradizo iyo wubakiye ku rufatirwo rw’Imana.

Pasiteri Lydia Masasu asanga inshuti mbi zikwiye guhindurwa n’imbuto abakijijwe bazerera aho kuba arizo zibahindura

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Umuraza  Angelique

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 Ibitekerezo byanyu

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::