Ibyo umuntu yakora agahorana ibyishimo bidacagase mu buzima bwe bwose

0
793

Abantu benshi bagira ibyishimo iyo bageze ku cyo bifuzaga cyangwa ku ntego bihaye kugeraho, usanga bashimishwa nuko hari indi ntambwe bateye muby’ubu buzima, gusa ibi byishimo ntibihoraho kuko ntabwo umuntu yahora agera kubyo yifuza kugeraho. Nonese ko ibyishimo ari byiza ku buzima bw’umuntu, ni iki yakora ngo abihorane ubuzima bwe bwose?

Ushobora no kuba utegereje ikintu wumva kizatuma ugira ibyishimo, urugero nko kurangiza amashuri, gushakana n’uwo mukundana, kubona urubyaro se, kubona akazi keza cyangwa kugura imodoka nshya n’ibindi.

Ikigaragara ni uko akenshi ibyo byishimo bitaboneka n’iyo bibonetse hari ubwo bitabonekera igihe uwabyifuzaga yagennye, hari n’ubwo biboneka ntibimare kabiri kuko hari ikintu kibikomye mu nkokora, mbese mu gihe icyari gutuma umuntu yishima kitabonetse cyangwa se gihagaze.

Ibyishimo ni ukumva ufite umunezero urambye uterwa n’uko wumva unyuzwe, wishimiye ubuzima ubayemo kandi ukumva byakomeza bityo. Muri make umuntu yavuga ko ibyishimo ari umunezero urambye.

Kugira ibyishimo nyakuri rero ntibikwiye guterwa n’ibyo umuntu ageraho mu buzima, ahubwo bikwiye guturuka ku buryo yitwara mu buzima bwe bwa buri munsi.

Umuntu akwiye kugira amahame agenderaho buri munsi amufasha kugira ibyishimo ku buryo anezerwa mu gihe ari mu muryango we, ari ku kazi, mu rusengero, mu nzira agenda n’ahandi.

Ibyishimo umuntu ntiyari akwiye kubihagarika kubera ko ataragera ku byo yifuza, iyo uvuze ko uzagira ibyishimo ari uko wageze ku kintu runaka, uba wibujije kugira ibyishimo mu gihe utarakibona.

Kugirango umuntu agire ibyishimo, bisaba ko akurikiza amahame y’ingenzi yatuma abigeraho, bityo ibyishimo bigahora mu buzima bwe bimuranga kabone nubwo yaba arimo kunyura mu bihe bitamworoheye by’ubu buzima.

Muby’ ingenzi kurusha ibindi byagufasha kugira ibyishimo harimo: Gusenga, kunyurwa no kugira Ubuntu, kugira amagara mazima, kwihangana, urukundo, kubabarira, kugira intego mu buzima ndetse no guhorana ibyiringiro by’ahazaza.

Guhorana ibyishimo ni ingenzi cyane mu buzima bwa muntu

Cedrick   MBARAGA

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::