Ibyo utamenye ku buzima bwa Gikirisitu bw’igihangange muri ruhago ‘Neymar Jr’.

0
132

Kenshi usanga iyo umuntu amaze gutera imbere, abantu bagira amatsiko yo kumenya ubuzima bwe bwite, cyane cyane bibaza uko abayeho nyuma yo gukora umwuga asanzwe amenyerewemo.

Ku bakinnyi b’umupira w’amaguru nabo usanga abantu bashaka kumenya ubuzima bwabo bwihariye bwo hanze y’ikibugu.Muri iyi nkuru, turabagezaho bimwe ku buzima bwa gikiristu bw’umukinnyi w’umunyabrezile umaze kuba igihangange ku isi ‘Neymar da Silva Santos Júnior’.

Benshi bagize amatsiko ubwo mu mikino Olempike yaberere i Rio muri 2016, uyu musore yishimiraga itsinzi y’igihugu cye cya Brazil akagaragara aseka yambaye igitambaro ku mutwe cyanditseho amagambo agira ati:”100% Jesus”, byerekana ko ari umukirisitu ijana ku ijana.

Nyuma y’iki gikorwa cya Neymar, abanyamakuru baramwegereye bamubaza ku myemererer ye, maze nawe ntiyazuyaza ababwira muri aya magambo agira ati:”Ubuzima bugira igisobanuro gusa igihe icyo dushyize imbere kurusha ibindi ari ugukorera Kristo.” Urubuga catholic.com rwanditse ko Neymar ari Umukirisitu Gatulika utanga amaturo muri Kiliziya ndetse ngo anatanga icyacumi. Mu bindi Neymar yatangaje ni uko yemera umukinnyi Kaka nk’umukirisitu w’umunyamupira afataho urugero.

Buri mwaka Neymar ategura umukino wa gicuti afatanyije na mugenzi we Nenê ukomoka mu gace kitwa Jundiaí, ibi babikora bagamije gufasha abakene babaha ibyo kurya. Neymar da Silva Santos Júnior yavutse ku itariki ya 5 Gashyantare mu mwaka w’ 1992, bivuze ko kugeza ubu afite imyaka 25 y’amavuko.

Uyu musore wavukiye mu gace kitwa Mogi das Cruzes muri Brazil afite uburebure bwa Metero 1 na cm 75. Yakinnye mu makipe atandukanye arimo Santos y’iwabo yakuriyemo, ahava yerekeza mu ikipe ya Fc Barcelone na Paris Saint-Germain yasinyiye mu minsi mike ishize.

Résultat de recherche d'images pour "neymar"
Neymar ubu ni umukinnyi wa Paris Saint-Germain.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::