Sunday , 20 August 2017

Ibyo utamenye  ku iyaduka ry’ivugabutumwa mu Rwanda — ( Igice cya mbere )

Ivugabutumwa   ryageze   mu  Rwanda  bwa  mbere  rizanywe  n’Abapadiri  b’abazungu  ku wa 2 Gashyantare  1900. Ikinyamakuru Ibyishimo.com twagerageje kubegeranyiriza aya mateka twifashishije bumwe mu bubiko bw’amateka bukiriho .

Mu kinyejana cya 19 muri Kiliziya Gatolika havutse inkubiri yo kwitabira iyogezabutumwa hirya no hino ku isi. Mu mpera z’ ikinyejana cy’i 1878 ibiro bya Papa bishinzwe iyogezabutumwa byahaye umuryango w’Abamisiyoneri b’Afurika ari wo Muryango w’Abapadiri Bera ubutumwa bwo kujya kwamamaza Inkuru Nziza y’Ivanjili ya Yezu ( Yesu ) Kristu muri Afurika yo hagati.

Igihugu cy’ u  Rwanda nacyo giherereye muri  Afurika yo hagati cyakiriye Abogezabutumwa ba mbere b’Abamisiyoneri  mu mwaka w’1900 baje barangajwe imbere Musenyeri Yohani Yozefu HIRITI.

Icyo gihe u Rwanda rwabarizwaga muri Vikariyati Apostoliki wagereranya na Diyoseze mu gihe cy’abamisiyoneri  ya Nyanza y’Amajyepfo , kuva mu 1894 nubwo bwose ari nta mu Misiyoneri wari wakagera mu Rwanda.

Icyo gihe Umuryango w’Abamisiyoneri b’Afurika wayoborwaga na Karidinali Karoli LAVIJERI atuye muri Alijeriya. Karidinali LAVIJERI yari yarahaye Abamisiyoneri be amabwiriza yo kubanza guhindura umwami n’ abatware, hanyuma na rubanda rukaboneraho guhinduka no kubatizwa.

Ku wa 2 Gashyantare 1900 nibwo Musenyeri HIRTH wari ushinzwe Vikariyati Apostoliki ya Nyanza y’amajyepfo u Rwanda rwari ruherereyemo yageze mu Rwanda. Yaje aturutse i Kamoga muri Tanzaniya aho icyicaro cye cyari giherereye.

Yageze mu Rwanda arikumwe n’Abapadiri bera babiri Alufonsi BURARI ( TEREBURA ) na Pawulo BARITELEMI, hamwe na Furere ANSELIMI.

Aba bamisiyoneri bavuye muri Tanzaniya, banyura i Bujumbura ( Burundi ) binjirira i Shangi, banyura mu Kinyaga, barazamuka bagera i Nyanza ( i Bwami ).

Ku wa 2 Gashyantare 1900 babonanye n’Umwami hari ku ngoma y’ Umwami Musinga ariko umwami yanze kujya kubonana nawe abiru bemeza ko uwitwa MPAMARUGAMBA ari we wakira abo banyamahanga yiyita Umwami Yuhi wa 5 MUSINGA aha kandi niho yemerewe gushinga misiyoni.

Ku wa 4 Gashyantare 1900 padiri Burari (TEREBURA) ahitamo kuyubaka ku musozi wa SAVE kuko hari mu gace gatuwe cyane, nuko bayihashinga nyuma y’iminsi ine gusa baharambagije , ni ukuvuga tariki ya 8 Gashyantare 1900 ari nayo Misiyoni ya mbere mu Rwanda.

Kiliziya Gatolika yashinzwe bwa mbere mu Rwanda ni iy’i Save. Iherereye ku birometero bigera ku 10 uvuye mu mujyi wa Butare werekeza i Kigali.

Uko Iyobokamana ryari ryifashe mu Rwanda

Abamisiyoneri bakigera mu Rwanda basanze Abanyarwanda bemera Imana nziza kandi yahanze byose. Ariko mu muco w’icyo gihe nta kintu na kimwe gihamya ko haba hari imihango yakorerwaga Imana, nta hantu, nta bintu, nta n’abantu baba bari bareguriwe iyo Mana.

Abandi bantu ahubwo ni bo bari biganje mu mihango y’Abanyarwanda: Guterekera abakurambere, kubandwa Lyangombe, kuyoboka Nyabingi, imihango yo kuraguza n’ibindi byinshi byari bigize imihango y’idini gakondo ry’Abanyarwanda.

Muri icyo gihe umwami yari afite ububasha bwose ku bantu ayobora ndetse no mu by’ iyobokamana. Ubutegetsi bwe bwaturukaga ku Mana.

Mu mwaka w’i 1912 ababatijwe muri Kiriziya Gaturika bari bamaze kurenga 6000. Hagati aho mu mwaka w’1907 Abaporotesitanti nabo bashinze Misiyoni i Kilinda babifashijwemo n’abamisiyoneri b’Abaluteriyani baje gusimburwa n’Abaperesibiteriyani.

Umwami yuhi V Musinga wayoboraga u Rwanda muri icyo gihe ntabwo yumvikanye n’abazungu ku guhindurira abanyarwanda kuba abakirisitu kugeza ubwo akuwe ku ngoma hakimikwa umuhungu we Mutara III Rudahigwa wamaze imyaka cumi n’ine yiga inyigisho z’idini akabatizwa ku wa 17 Ukwakira 1943.

Rudahigwa kandi yaje no kwegurira u Rwanda Kristo ku wa 27 Ukwakira 1946. Mu gice gitaha tuzabagezaho uko ivugabutumwa ryakomeje kwamamara mu Rwanda.

Mgr HIRTH, na ba padiri BRARD, Paul BARTHELEMY hamwe na Furere ANSELME, i Bwami hamwe n’Umwami Yuhi Musinga

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat  Niyitanga

8,110 total views, 2 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress