Ibyo utamenye kuri Romulus Rushimisha wabaye umunyamakuru wa TVR n’umwanditsi w’indirimbo nyinshi za Korali Rehoboth

0
1023

Romulus Rushimisha , ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi ukomenye w’indirimbo zihimbaza Imana. Yamenyekanye cyane ubwo yari akiri mu Rwanda . Mu myaka yashize yahoze aririmba muri Rehoboth Ministries , aza gutangira kuririmba ku giti cye ubwo yarageze muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

• Izina rye ntiryasibangana mu mitima y’abaririmbanye nawe ndetse n’abakunze indirimbo za Rehoboth Ministries

• Ubuhanga bwe bwagaragaye akiri muto , ngo mu ndirimbo yahimbye harimo izifitanye isano n’ibihe we n’umuryango we banyuzemo

• Ni umunyabigwi mu gutara no gutangaza inkuru

• Yagiye muri Amerika kubayo anahatangiza Ministere y’ivugabutumwa

Romulus Rushimisha yavukiye muri Congo ahitwa Minembwe muri Sud – Kivu.
Akomoka kuri  Rugenerwa Aaron na  Yonamu Nyirandiburwa. We n’abavandimwe be icyenda kugeza ubu baracyariho.

Mu kiganiro na Ibyishimo.com , Bwana Romulus Rushimisha yagarutse ku muryango we akomokamo , ashimira Imana ko yabarinze bakaba ari bazima.

Ati :” Ndi umugabo ndubatse , dufite abana 4 barimo  abahungu 2 n’abakobwa 2. Nkomoka mu muryango w’abana icyenda kandi ndashima Imana ko twese, yaba ababyeyi, cyangwa abavandimwe, twese tugihari turi bazima.”

Romulus Rushimisha n’umuryango we bakunze kwimuka cyane :

Asobanura ko mu bwana bwe we n’umuryango we bakunze kwimuka cyane ; ibi bikaba byaraterwaga n’uko umubyeyi we yahoraga yoherezwa hirya no hino gukora umurimo wo kwigisha no kuyobora ibigo by’amashuri.

Ati :” Data [ Papa ] yari umwarimu w’amashuri abanza, ndetse nyuma aza kuba umuyobozi [ Directeur ] w’amashuri abanza. Bityo twagendaga twimuka bitewe n’aho agiye gukorera. Ndibuka muri 1982 dutuye Bukavu, ndibuka 1984 dutuye Moba muri Shaba.”

Uko Romulus Rushimisha yaje kuba umunyamakuru :

Uyu mugabo abantu benshi bamumenye nk’umuririmbyi kuruta uko bamumenye nk’umunyamakuru. Kugeza magingo aya  yarahagaritse gukora uyu mwuga n’aho ari muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ati :” Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nibwo natashye mu Rwanda muri 1996. Natangiye kwiga kuri UNR i Butare i Ruhande 1997 [ mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda ] niga Itangazamakuru  , mparangiza muri 2001. Kuva 2003 kugeza 2005 nakoraga kuri TVR nk’umunyamakuru. 2005 nibwo nagiye muri Amerika ari naho ntuye ubu.”

Umuhamagaro wo kuririmba :

Avuga ko yatangiye kuririmba akiri muto cyane , kandi yakundaga gutega amatwi cyane uko asanze abantu baririmba.

Ati :” Nkiri muto cyane nakundaga indirimbo ku buryo iyo nageraga aho bari kuririmba nahagararaga nkumviriza indirimbo n’umuziki muri rusange. Kuva ku myaka 14 natangiye kuririmba muri korali , ndetse ntangira no kwigisha indirimbo ari nako mpabwa uburenganzira bwo gutera indirimbo muri korali.”

Ku myaka 16 nibwo yatangiye kwandika indirimbo :

Romulus Rushimisha aganira na Ibyishimo.com ati :” Ku myaka 16 natangiye kwandika indirimbo. Kuva icyo gihe nanditse indirimbo zitandukanye ariko iyamenyekanye cyane yitwa ‘ Kidogo alicho nacho mwenye haki ‘. Ngeze mu Rwanda muri 1996 nahise mfatanya n’abandi kuririmba muri Rehoboth Ministries , nari umwe mu bayobozi b’indirimbo.”

Zimwe mu ndirimbo yanditse zikamamara :

Yakomeje ati :” Muri Rehoboth nanditse indirimbo nyinshi zirimo [ Njyewe ndashaka gutaha, Imibiri yanyu ni insengero, Ntimukiganyire ngo muzarya iki, Mbonye y’uko imibabaro y’iki gihe itagereranwa n’ubwiza bwo mu ijuru ] n’izindi.”

Romulus aherutse guhabwa igihembo na Groove Awards Rwanda :

Uyu mugabo uherutse gusubiramo imwe mu ndirimbo yanditse ubwo yari akiri umuririmbyi muri Rehoboth Ministries  yise ‘  Turi hafi yo gutaha ‘  ku cyumweru tariki 17 ni umwe mu bahawe igihembo na Groove Awards Rwanda nk’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ariko aba hanze y’u Rwanda [ Diaspora Artist Of The Year 2017 ].

Indirimbo ‘ Turi hafi yo gutaha ‘ yakunzwe mu myaka y’i 1999 ubwo yaririmbwaga na Rehoboth Ministries . Icyo gihe uwo mutwe w’abaririmbyi wakoreraga umurimo w’Imana muri Evangelical Restoration Church ku Kimisagara ho mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Aho ari muri leta zunze ubumwe z’Amerika , yatangije Ministeri y’ivugabutumwa nkuko yabitangarije Ikinyamakuru Ibyishimo.com .

Ati :” Maze kugera Amerika, nakomeje kwandika indirimbo nyinshi zirimo nka ‘ Urampagije, Si yo mpamvu nkuramya ‘ n’izindi nyinshi. Ubu nkomeje umurimo w’ubuhanzi ; ariko kandi ndi umuvugabutumwa nkaba nyoboye Ministere y’ivugabutumwa yitwa New Song Evangelistic Ministries ; ifite icyicaro cyayo mu Mujyi wa Abilene, muri State ya Texas.”

Romulus Rushimisha

Romulus n’umufasha we babana muri leta zunze ubumwe z’Amerika

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::