Thursday , 29 June 2017

Ibyo wakora nk’Umukristo igihe ubonye Ubuzima burushaho gukomera.

Kenshi ubuzima bujya bukomerera abantu , ariko Abakristo babyitwaramo mu buryo bitandukanye ; bamwe bahitamo kureka gusenga , abandi bagacika intege mu buryo bumwe cyangwa ubundi , nyamara nubwo ibibazo byaza bimeze bite, Isezerano dufite nuko Uwiteka akiza abantu be muri byose.

Ibi ni bimwe mu byo wakora mu gihe ubuzima bwawe nk’umukristo ubona burushaho gukomera , ugatsinda ibikugerageza :

Gusenga

Kenshi iyo dusenze , Imana iducira inzira. Kenshi umwuka wera uba muri twe atubwira icyo gukora ngo dusohoke cyangwa tuve mu bibazo. Turebye muri Bibiliya tubona ingero nyinshi z’abantu b’Imana bagiye bagera mu magorwa akomeye , ariko basenga Imana ikababwira icyo gukora.

Ubwo Mose yavanaga Abisirayeli muri Egiputa, bagiye  bahura n’ibihe bikomeye. Dufashe urugero rumwe, igihe bageraga ku Nyanja itukura , impande zose bagoswe n’imisozi , imbere hari inyanja , inyuma hari Abanyegiputa babakurikiye.

Mose yasenze Imana imubwira kurambura inkoni hejuru y’inyanja , icikamo kabiri barambuka. Nawe ku kibazo ufite , ukeneye gusenga Imana ikakubwira uko wagisohokamo.

Kwikomeza ku Mwami

Aha naho benshi mu bakristo iyo bahuye n’amagorwa bashaka kurekura ibintu by’Imana ngo babivemo, nyamara iki aba aricyo gihe cyiza cyo kwikomeza ku mwami. Ibi bivuze kuguma mu ijambo Imana yakuvuzeho ukaryizera ushikamye , kandi ugakomeza kuryatura (Yosuwa 1:8). Imana ntibeshya kandi ntiyica isezerano.

Gushima

Gushima ni ikintu kinezeza Imana, gusa usanga iyo washakaga ko Imana igira ikintu igukorera , yagikora ukumva bibaye ibisanzwe. Uwo mwuka si mwiza kuko ushobora kukubuza kubaho mu bitangaza by’Imana.

Bibiliya ivuga ko mu bibaho byose dukwiye guhora dushima ngo kuko aricyo Idushakaho muri Kristo. Kandi na none byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza. Nta gihe wabura ishimwe keretse umwanzi yaguhumye amaso.

Mu bindi wakora harimo gusoma ijambo ry’Imana , Kwibuka ko wahawe umufasha wo kugufasha ibihe byose ( umwuka wera ) ukamusaba kugufasha , no gutanga kuko na byo bihesha umugisha n’ibindi.

Abakristo rero ni abantu badakwiye kubura uko bagenza ahubwo bakwiye guhorana ibisubizo kuri buri kibazo bahura na cyo. Icy’ingenzi ni ukumenya amahame wakurikiza ngo usohoke mu bibazo.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

4,946 total views, 2 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress