Ibyo wamenya ku bwishingizi bw’ikiruhuko cyo kubyara

0
642

Hashyizweho ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara kugira ngo bugoboke  umukozi w’umugore wafashe ikiruhuko ku mpamvu zo gutwita, kubyara no kugira ngo abashe kwita ku mwana wavutse.

Ubu bwishingizi bwashyizweho hashingiwe ku itegeko No003/2016 ryo ku wa 30 Werurwe 2016, rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 20 Mata 2016.

Hanashingiwe kandi no ku iteka rya Minisitiri No 007/16/10/TC ryo ku wa 28 Ukwakira 2016 ryerekeye umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 31 Ukwakira 2016.ubwo bwishingizi bwatangiranye n’ugushyingo 2016.

Ikigo cy’Ubwishingizi mu Rwanda (RSSB) mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryatanzwe hagaragaramo ko ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo  kubyara ari ishami rishya ry’ubwiteganyirize ryashyizweho na  Guverinoma  y’ u Rwanda  mu rwego rwo guha umugore n’umwana ubushobozi bwo kugira ngo atore  intege zihagije no gukurirwaho imbogamizi zose umubyeyi ahura na zo mu guteza imbere igihugu.

Ubu bwishingizi buzafasha umugore wabyaye kutongera kugira ikibazo cyo guhitamo gufata ikiruhuko cy’ibyumweru 12 yigomwa 80% by’umushahara we cyangwa kugaruka nyuma y’ibyumweru 6 kugira ngo abashe gufata  umushahara we wose.

Ubu bwishingizi buteganya ko  umugore aruhuka ibyumweru 12 kandi ahembwa umushahara we wose ungana n’umushahara we wa nyuma watanzweho umusanzu. RSSB yishingira ibyumweru bitandatu bya nyuma by’ikiruhuko cyo kubyara bitangirana n’icyumweru cya karindwi, umukoresha akishyura umushahara w’ibyumweru bitandatu bibanza.

Buri mugore wafashe ikiruhuko kandi watanze imisanzu byibura ukwezi kumwe mbere yo gutangira ikiruhuko, yemerewe ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara.

Igikorwa iyo umugore yongerewe ikiruhuko

Ikindi ni uko hashingiwe ku ngingo ya 12 y’itegeko ryavuzwe haruguru, mu gihe umugore yagize ingorane mu kubyara zemejwe na muganga zituma yongererwa ikiruhuko cyo kubyara, akomeza guhabwa amafaranga mu gihe cy’inyongera kitarenze ukwezi kumwe.

Umusanzu w’ukwezi kw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ungana na 0,6% by’umushahara ubarirwaho umusanzu. Umugabane w’umukoresha kimwe n’uw’umukozi ni 0,3%.

Imisanzu itangwa n’abakozi bose bakorera mu Rwanda (abagabo n’abagore) n’abakoresha bose; inzego za Leta n’iz’abikorera.

Imisanzu y’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ibarwa hashingiwe ku mushahara mbumbe w’umukozi (hakuweho amafaranga y’urugendo n’amafaranga atangwa ku mukozi bamuriha ayo yatanze ku byo yemerewe ku kazi) kandi nk’uko bigaragara mu ngingo ya 9 ya ririya tegeko ryavuzwe haruguru, ikishyurwa n’umukoresha bitarenze tariki ya 15 y’ukwezi gukurikira ukwishyurirwa umusanzu nk’uko bikorwa ku yindi misanzu y’ubwiteganyirize itangwa mu kigo cya RSSB.

Mu rwego rwo koroshya uburyo umugore wabyaye ahabwa ibyo agenerwa n’amategeko, umukoresha akomeza kumwishyura umushahara wose w’ibyumweru 12, agasubizwa na RSSB amafaranga y’ibyumweru bitandatu bya nyuma, mu gihe kitarenze iminsi 30 kibarwa uhereye igihe yantangiye inyandiko isaba kuyasubizwa.

 

 

 

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::