Ibyo wamenya ku ndwara y’umunaniro ukabije ikomeje koreka imbaga y’abatuye isi

1
1171

Umunaniro ukabije wa hato na hato uzwi nka  ( stress ) ukomeje kugenda ufata intera nini mu byibasira ubuzima bw’abatuye isi , ku bo wabayeho karande cyane ushobora no kubahitana by’ako kanya cyangwa ukabatera ubundi burwayi budakira.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishyirahamwe ry’Abanyamerika ryiga ku mitekerereze ( American Psychological  Association ) bwemeza ko abagera kuri miliyoni 8 buri mwaka  zihitanwa  n’indwara y’umunaniro ukabije ku isi.

Bimwe mu bitera  umunaniro ukabije harimo gutekereza ko uzakora ikizami cy’akazi cyo kuvugira mu ruhame n’igihe ufite isuzumabumenyi. ibi byose bibaho mu buzima bwacu bwa buri munsi  bikaba iby’igihe gito, ariko hari n’ibindi by’igihe kirekire byagutera ubu burwayi nk’ibihe bibi wanyuzemo cyangwa ibyigeze kukubaho ariko  ntubashe kubyakira mu gihe cyashize.  

Ubwo burwayi kandi  bushora  guterwa n’indwara zidakira, nk’iy’umutima, diyabete n’izindi nyinshi. iyi ndwara kandi ishobora  guterwa  n’ibibazo by’imitekerereze nko kwiburira icyizere muri wowe, imibanire yawe n’abandi, ibibazo biterwa n’imiryango, amakimbirane mu myizerere , imyemerere  n’indangagaciro. Ishobora guterwa kandi n’amateka waciyemo, icyaha wakoze haba kera cyangwa vuba, ibintu bibi wabonye haba uri muto cyangwa ukuze bikajya bikugarukira buri munsi mu mashusho cyangwa amajwi ku manywa na n’ijoro.

Akazi ukora utakishimiye  gashobora gutera ubu burwayi, kubura akazi cyangwa kutagira icyo ukora biri mu byaguteza umunaniro ukabije no kugira ibibazo by’ihungabana bya hato na hato watewe n’amateka.

Igihe wumva  ubu burwayi bukubayeho  igihe kitari gito, ushobora  kwibohora muri wowe ukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo ubashe kuyobora amarangamutima yawe n’imyitwarire ikuganisha kuri ubu burwayi.

Dore bimwe mu byakwereka ko  wafashwe n’umunaniro ukabije, guhorana umunabi, kumva ko ibintu bigukomereye no guhorana ubwoba, kutagira igihe cyo kwishima, kwiyanga, umunariro no guta ibilo.

Ibi bimenyetso kandi uwo byafashe ashobora kwishora  mu biyobyabwenge, gutekereza cyane, gukora ibikorwa bihabanye no kutagira uwo avugana na we.

Uko wagabanya uyu munaniro ukabije   harimo kwiha amahoro, kwakira neza ibyakubayeho, kwiga uburyo bwo kwirekura no kwiyoroshya, gukora imyitozo ngororamubiri  ihoraho, kugira umwanya wo kuryama uhagije, kutanywa ibiyobyabwenge nk’umuti w’ibibazo byawe.

Uko umuntu yabohoka akabasha kurwanya ubwo burwayi, kujya ahantu hiherereye hatuje cyane , kwicara ahantu heza kandi wicaye neza, gutekereza neza  ugerageza kurwanya ubwoba muri wowe, fata iminota 10  wicaye wiyoroshye ugende gahoro gahoro witekerezeho ugerageze kwisobanura  n’ibiguhambiriye  bikwerekeza  ahabi byose  wiyibagize ibitari ngombwa kandi ubikore uhumeka gake kandi neza.

Funga amaso yawe, iyoroshye ugumishe umutima  mu gitereko   ugerageze kwirinda kwakira andi  majwi y’urusaku aturutse ku ruhande. Gufata umwanya ukisuzuma, uvugishe umutimanama wawe  ibigenda n’ibitagenda   kugeza ubohotse.  

Gukora iyi myitozo kenshi gashoboka ni bumwe mubushakashatsi bwizewe bugaragaza uko warwanya  indwara y’umunaniro ukabije wowe ubwawe.

Prof.Rutembesa Eugene impuguke mu buvuzi bw’imitekerereze n’imyitwarire akaba n’umwarimu muri kaminuza  avuga  ko hari imbogamizi ku  bantu bagifata iyi ndwara nk’iyoroshye bagatinya kujya kwa mugaganga , bakiha akato  kugezaho  ifashe indi ntera kandi yakavuwe mbere n’ababizobereyemo ku gihe.

Asoza agira inama ko umuntu uhuye n’ubu burwayi ko yajya ajya ku ivuriro rimwegereye akaganira na muganga  ubizobereye mo hakiri kare.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::