Icyo abanyamadini bavuga ku kuba umugore yajya gusenga yambaye ipantalo

0
1708

Mu myaka yatambutse wasangaga amwe mu madini n’amatorero avuga ko bitemewe ko abagore n’abakobwa bajya gusenga bambaye ipantalo ariko andi akavuga ko nta kibazo. Kwambara ipantalo byagiye bigibwaho impaka mu madini menshi ndetse hakaba n’abo babuza gukora inshingano zimwe na zimwe zibasaba kujya ku ruhimbi mu gihe baje gusenga bambaye ipantaro.

Ababuza abagore kwambara ipantalo mu rusengero bashingira ku ijambo riboneka mu gitabo cyo Gutegeka kwa kabiri 22:5 Havuga hati: “Umugore cyangwa umukobwa ntakambarane n’umugabo, kandi umugabo ntakambarane n’umugore kuko ukora atyo wese ari ikizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka.”

Hari abanyamadini bamwe bavuga ko iri somo rigifite agaciro abandi bakavuga ko iri somo ryarebaga aba Isiraheli gusa, bityo bakavuga ko muri iki gihe kwambara ipantalo nta kibazo kirimo.

Twegereye bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero kugira ngo turusheho gusobanukirwa ibijyanye n’imyambarire y’abayoboke mu gihe bari mu materaniro mu nsengero.

Apotre Liliane uyobora itorero Umusozi w’Ibyiringiro yemeza ko kuba umugore cyangwa umukobwa yakwambara ipantalo nta cyaha abibonamo.

Yagize ati: “Ariya ni amategeko Mose ku giti cye yiheraga aba Isiraheli, ntabwo ari amategeko y’Imana. Bitewe n’imyitwarire yari iriho icyo gihe byamusabye gushyiraho andi mategeko, ni yo mpamvu icyo gitabo cyitwa Gutegeka kwa kabiri.

Noneho ariko aho Yesu amariye kujya ku musaraba yaravuze ngo byose birarangiye gucungurwa k’umuntu kurabonetse. Buri muntu wese ahawe uburenganzira bwo kwigererayo, ku bw’amaraso ya Kirisitu rero ni yo yaduhaye uburenganzira ubundi Mose yari yaratubujije kwambara amapantalo n’ibintu byose.”

Twaganiriye n’uhagarariye amadini n’amatorero mu mujyi wa Kigali, Bishop Nzeyimana Innocent na we atubwira ko kwambara ipantalo muri iyi minsi nta cyaha kirimo.

“Hari amategeko yo mu butayu yiyongereye ku mategeko 10 dusanzwe tumenyereye yagiyeho kugira ngo ahe ikinyabupfura (discipline) abari bavuye muri Egiputa, urabona mu isezerano rya kera umugore yajyaga mu mihango ntabwo yabaga yemerewe kujya mu rusengero kugeza igihe amaze kuva muri iyo mihango y’abagore.

Yagombaga kwishyiraho ikimenyetso kugira ngo atagira uwo ahumanya, kugira ngo buri wese amumenye, ni yo mpamvu rero abagabo bababuzaga kwambara imyenda y’abagore kugira ngo ataza kwambara iyo myenda na we agahumana  akaza kujya  mu rusengero kandi yanduye. Ayo rero yari amategeko yo mu butayu ariko yarangiranye n’icyo gihe kuko ubu iyo umugore ari mu mihango ntibimubuza kujya mu rusengero no kwambara ipantalo rero nta cyaha kirimo, gusa Bibiliya idusaba kwambara tukikwiza.”

Bishop Nzeyimana yakomeje avuga ko na none Bibiliya isaba abantu kwihesha agaciro nk’abakozi b’Imana bahamya ibyayo, ngo mu gihe umuntu yambaye ipantalo ikwiye kuba umwenda yambara ukamwubahisha.

Muri iyi minsi kwambara ipantalo mu bakobwa n’abagore bisa n’ibigezweho

Rev Karuranga, umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda yavuze ko kuba umugore yakwambara ipantaro mu gihe umuntu ari mu kazi asanzwe akora ntakibazo kirimo, gusa mu gihe agiye gusenga ngo aba akwiye kwibaza ati nambaye ipantalo kubera iyihe mpamvu?

Kuri we, ngo impamvu umuntu afite mu mutima zishobora kumwemerera kwambara ipantalo.

Ati:“Umugore ashobora kwambara ipantalo bikaba nta kintu bitwaye, urugero niba ari mu kazi akaba ari umugore w’umufundi yambaye igisurubeti cyangwa ipantalo ntakibazo, niba ari umusirikare akaba yambaye ipantalo nta kibazo, usibye ko byakagombye guterwa n’umutima w’umuntu wagakwiye kwibaza uti ubundi uyu mwambaro nawuhisemo kubera iki? icyo nari ngambiriye n’iki kugira ngo nyambare ,ari umudamu akaba yagiye muri siporo ubuse yakora siporo yambaye ijipo?

Tuvuze ngo kwambara ipantalo ni icyaha twaba twibeshye cyane ahubwo biraterwa n’umutima w’umuntu, ibi mbyambaye kubera iki? Bitewe n’akazi k’umuntu ashobora kuyambara kandi ntibimubere icyaha. Niba utabuze icyo wambara kuki wambara ipantalo?

Twaganiriye n’ushinzwe itumanaho mu itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi, Yadusoneye Onesphore na we avuga ko umuntu ashobora kwambara ipantalo bitewe n’impamvu iri mu mutima we.

Ati: “Biterwa n’impamvu yatumye yambara ipantalo kandi n’ahantu atuye, kuko niba ari mu gihe cy’ubukonje ntiwamubuza kuyambara akaza gusenga, gusa mu bihe bisanzwe abantu basabwa kwambara neza imyambaro ihesheje Imana icyubahiro, nayo ma pantalo agomba kuba atari yayandi ateje ibibazo.”

Mu myaka yashize wasangaga hari amatorero abuza abakobwa n’abagore kwambara ipantaro mu gihe bagiye gusenga. Abenshi bashingiraga ku biranga umuco nyarwanda, bakavuga ko kwambara ipantalo ku mugore cyangwa umukobwa ari ukwica umuco.

Gusa abahanga mubijyanye n’umuco na bo bavuga ko umuco ari ikintu gikura, bimwe birapfa hakaza ibindi. Iyo ibishyashya bikiza rero hari abatabyumva vuba hakaba n’ababyumva mbere, buhoro buhoro rero bikagenda bimenyerwa muri sosiyete.

Ipantalo na yo mu Rwanda imaze kumenyerwa nk’umwambaro w’abagore n’abakobwa nubwo mu myaka yashize uwabonaga umukobwa uyambaye byasaga no kubona ibidasanzwe, iyi ikaba ari na yo mpamvu abanyamadini na bo batakibona ikibazo ku muntu wambaye ipantalo.

Ipanta zicikaguritse bakunze kwita (dechire) ziri mu zigezweho i Kigali

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::