Icyo Bibiliya ibwira abanyabute no kubahanira kwigira iterambere ku migenzereze y’ikimonyo.

1
194

Muri buri kintu cyose umuntu yakora, hari amabwiriza n’amabanga aba ahari yakifashisha kugira ngo atere imbere. Bibiliya nk’igitabo cyuzuyemo inyigisho z’uburyo bwinshi yaba iz’imigenzereze n’izindi, iraguhishurira amwe mu mabanga yatuma utera imbere uramutse wigiye ku migenzereze y’ikimonyo.

Bibiliya ni igitabo cyera kirimo ibyo Imana yandikishije bigirira umumaro abagisoma kigahindura ubuzima bwabo.

Muri iyi nkuru turibanda ku nyigisho ivuga ku kugira umwete mu byo abantu bakora no kwizigamira nk’amabanga yatuma umuntu atera imbere. Turifashisha ubuzima cyangwa imigenzereze y’udusimba bita ‘ibimomyo’ nk’uko na Bibiliya igira abantu inama yo kubyigiraho ngo bamenye ubwenge .

Mu ijambo riboneka mu gitabo cy’Imigani 6:6-9 hagira hati: “Wa munyabute we, sanga ikimonyo, witegereze uko kigenza kandi ugire ubwenge.Ntikigira umutware cyangwa igisonga cyangwa shebuja, ariko gihunika ibiryo mu cyi, kandi mu isarura kikishakira ibigitunga. Uzasinzira ugeze ryari, wa munyabute we? Uzakanguka ryari?”

Bibiliya ivuga neza ko ikimonyo gikorana umwete kititaye ku kindi kintu icyo ari cyo cyose, ngo ntikigira umutware cyangwa shebuja.Kenshi usanga abantu cyane cyane abanyabute bakunze gukorera ku jisho bagakora neza igihe ba shebuja babareba, baba badahari bakikorera uko bashaka.

Bibiliya igaragaza ko ikimonyo gifite umuco guhunika (Saving) kugirango kizabone ibigitunga mu gihe kizaza.N’abantu ni uko bagakwiye gufatira urugero ku kimonyo bakiga ubwenge bwo kudasesagura kugira ngo mu bihe biri imbere bazabashe kubaho.

Abanyabute Bibiliya igaragaza ko ubukene bubatera kuko baba bameze nk’abakiryamye batahagurutse ngo bakorane umwete, bakorana ubushake, kandi bige kuzigamira ejo hazaza kugira ngo babashe gukoresha bike bagiye babika, bagere ku mishinga minini ibasha kubateza imbere.

Abatumvira inama za Bilbiliya ku gufatira isomo ku migenzereze y’ikimonyo, umurongo wa 11 mu gice cya 6 cy’imigani, uvuga ko ubukene buzabageraho nk’umwambuzi, n’ubutindi bukabatera nk’ingabo.

Hagira hati: “Nuko ubukene buzakugeraho nk’umwambuzi, N’ubutindi bugutere nk’ingabo”

Ni byiza gukora, ugakorana umwete kandi ukamenya gukoresha neza ibyo winjiza kugira ngo uzashobore gukora imishinga yisumbuyeho mu gihe kiri imbere.Ibi bizatuma uca ukubiri n’ubukene winjire mu bateye imbere.

Ibimonyo bizwiho umwete mu kazi kabyo no guhunika ngo bizabeho neza ejo hazaza, naho abanyabute ntibakorana umwete ndetse baranasesagura.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::