Icyo Bibiliya ivuga ku gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka

0
2345

Gukora imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu batarashakana ni kimwe mu bintu byeze mu rubyiruko rw’ubu kandi bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kubwo guhura n’ingaruka zibikomokaho.

Icyaha cy’ubusambanyi kimaze gufata intera ndende mu bihugu bitandukanye, ndetse urubyiruko rw’ubu rimwe na rimwe harimo n’abitwa ko biyeguriye Yesu rusigaye rwumva ko gukora imibonano mpuzabitsina nta kibazo kirimo birengagije ko icyaha cyo gusambana ari icyaha Imana yanga urunuka.

Hari imiringo myinshi muri Bibiliya ivuga ku cyaha cy’ubusambanyi, Bibiliya igaragaza ko Imana ihana mu buryo budasubirwaho ubusambanyi.

Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 7:2: “Ariko kuva hariho ubusambanyi, umugabo wese agomba kugira uwe mugore, n’umugore wese kugira uwe mugabo.” Bigaragara ko gusambana ari ugukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu mutashakanye.

Pawulo ashishikariza abantu kwirinda ubusambanyi akabagira inama yo gushyingiranwa. Mu 1 Abakorinto 7:2 havuga mu by’ukuri ko, bitewe n’uko abantu badashobora kwifata kandi abenshi bakaba bakunze gukora ubusambanyi batarashyingiranwa, abantu bagombye gushaka abafasha. Maze bagashobora guhaza irari ry’imibiri y’abo biciye mu nzira nziza.

Mu 1 Abakorinto 7:2 bashyira mu buryo bugaragara gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingiranwa mu bisobanuro by’ubusambanyi.

Hari imirongo myinshi yo muri Bibiliya igaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingiranwa, ari icyaha (Ibyakozwe n’Intumwa 15:20 ; 1 Abakorinto 5:1 ; 6:13, 18 ; 10:8 ; 2 Abakorinto 12:21 ; Abagalatiya 5:19 ; Abefeso 5:3 ; Abakolosayi 3:5 ; 1 Abatesalonike 4:3 ; Yuda 7).

Bibiliya ishyigikiye kwifata burundu mbere yo gushyingiranwa. Imibonano mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umufasha we ni bwo buryo bwo gukora imibonano mpuzabitsina bwemewe n’Imana gusa (Abaheburayo 13:4).

Guhuza ibitsina hagati y’abashyingiranywe birashimisha cyane, kandi niko Imana yabiteganyije.

Imana ishaka ko abagabo n’abagore banezezwa n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina mu rwego rw’abashyingiranywe. Indirimbo za Salomo n’ibindi bice byinshi bya Bibiliya (nko mu Migani 5:18) bigaragaza neza umunezero uba mu gukora imibonano mpuzabitsina hagati y’abashyingiranwe.

Umugabo n’umufasha we, bagomba gusobanukirwa ko umugambi w’Imana mu gukora imibonano mpuzabitsina, harimo no kubyara abana. Ni yo mamvu, abantu batagombye gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingiranwa, kuko ari ibintu bibi kabiri—bashimishwa no gukora imibonano mpuzabitsina batemerewe, kandi bakagerageza n’amahirwe yo gutanga ubuzima, batubahirije gahunda y’umuryango Imana yageneye buri mwana.

Ubutumwa buri muri Bibiliya bwerekeye gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingiranwa, buramutse bwarubahirijwe, byatuma indwara zandurira mu myanya ndangabitsina zigabanuka, bikagabanya gukuramo inda, bikagabanya umubare w’abagore badafite abagabo babyarira iwabo no kugabanya inda zititeguwe, ndetse no kugabanya umubare w’abana bakura batazi ababyeyi bombi mu buzima bwabo

Kwifata ni byo bikiza ubuzima, ni byo birengera impinja, ni byo biha agaciro nyako imibonano mpuzabitsina, ndetse by’umwihariko, ni byo bihesha Imana icyubahiro.

Abashakanye ni bo Bibiliya yemerera gukora imibonano mpuzabitsina gusa.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::