Icyo Bibiliya ivuga ku masengesho yo kwiyiriza ubusa

0
968

Bibiliya iagaragaza ko gusenga abantu biyiriza ubusa bigirira umukirisitu umumaro ariko Imana ntabwo itegeka abakristo kubikora. Icyo Bibiliya ivuga nuko kwiyiriza ubusa ari ikintu cyiza, gifitiye umumaro umukirisitu bitewe n’ibihe arimo.

Gusenga abantu biyiriza ubusa Bibiliya igaragaza ko ari ibintu by’ingenzi ariko ntabwo ibitegeka abantu.

Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kivuga ko abizera bo mu itorero rya mbere biyirizaga ubusa mbere yo gufata ibyemezo bikomeye (Ibyakozwe 13:2, 14:23).

Ahantu henshi muri Bibiliya hagaragaza ko kwiyiriza ubusa no gusenga byagiye bibera ingenzi abakozi b’Imana mu bihe byabaga bibakomereye. (Luka 2:37, 5:33).

Hari abantu bumva ko kwiyiriza ari ukwishonjesha no kwibabaza kugirango umuntu agaragarize Imana akababaro, nyamara impamvu yo kwiyiriza ubundi ni ukwitarura ibirangaza umuntu agatumbira Imana. Kwiyiriza ni uburyo bwo kwereka Imana, natwe ubwacu, ko dushaka rwose ubusabane na yo. Kwiyiriza bidufasha kumva kurushaho Imana no kuyiyegereza kurushaho.

Nubwo kwiyiriza hafi ya buri gihe biba ari ukwigomwa ibyo kurya, hari ubundi buryo bwinshi bwo kwiyiriza. Ikintu cyose wakwigomwa igihe runaka ukiyemeza gushakisha mu maso h’Imana, nabwo waba wiyirije.

Mu 1 Abakorinto 7:1-5, Pawulo yasabye abakirisitu gufata igihe badakora imibonano mpuzabitsina mu rwogo rwo gusenga Imana, gusa abasaba kubikora mu gihe bumva ko bitaza kubateza ikigeragezo cy’iruba ry’imibiri.

Kwiyiriza bigomba kugira igihe birangirira, cyane cyane iyo ari ukwishonjesha. Kumara igihe kirekire utarya bishobora kugira ingaruka mu mikorere y’umubiri.

Ni ngombwa kwibuka ko impamvu zo kwiyiriza atari uguhana umubiri, ahubwo ari ugutumbira Imana ntakiturangaza, mu gihe rero byasa no kwihotora, nanone byaba bibaye bibi ku buzima.

Ntibikwiye kandi ko kwiyiriza bifatwa nk’ umugambi udufasha kunanuka. Ubundi kwiyiriza twigishwa na Bibiliya ntikugambiriye kunanuka, ahubwo kugambiriye kongera ubusabane n’Imana.

Buri muntu wese ashobora kwiyiriza, nubwo kubera impamvu zitandukanye, atabasha kwishonjesha (urugero, nk’abarwayi ba Diyabete kumara igihe runaka batarya bibatera ikibazo mu mubiri). Buri muntu wese afite ikintu yakwigomwa mu mwanya ari gushaka Imana.

Kwigomwa ibyisi mu kwiyiriza bidufasha guhindukirira Kristo. Kwiyiriza kandi si uburyo bwo gutegeka Imana kudukorera ibyo dushaka. Kwiyiriza nitwe bihindura, ntibihindura Imana.

Kwiyiriza si uburyo bwo kugaragaza ubunyamwuka cyanwa ubukiranutsi bw’umuntu. Kwiyiriza bigomba kujyana no kwicisha bugufi ndetse n’umunezero umukirisitu atewe ko gusabana n’Imana.

Matayo 6:16-18 haravuga ngo “kandi nimwiyiriza ubusa ntimukabe nk’indyarya zigaragaza umubabaro, kuko bagaragaza umubabaro kugira ngo abantu babarebe ko biyirije ubusa. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. Ariko weho niwiyiriza ubusa wisige amavuta mu mutwe, wiyuhagire mu maso, kugira ngo abantu batamenya ko wiyirije ubusa keretse So uri ahiherereye, kandi So ureba ibyiherereye azakugororera.”

Kwiyiriza ni ikintu cyo kwitondera ndetse ukabikorana umutima mwiza kandi wicishije bugufi, si ngombwa ko ubyereka buri wese kandi nanone kwiyiriza si umwanya wo kugabanya ibiro cyangwa kumva ko niba wiyirije ntakabuza Imana igomba kugusubiza ibyo ni ukwishuka kuko Imana isubiriza igihe.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::