Icyo Bibiliya ivuga ku ngingo yo gukuramo inda iherutse kwamaganwa na Kiliziya Gatolika mu Rwanda

0
813

Gukuramo inda ni ingingo imaze iminsi igibwaho impaka aho Abanyamategeko batanga impamvu zatuma umuntu abikora abanyamadini bo bagatsimbarara ku kuvuga ko gukuramo inda ari icyaha gikomeye.

Amategeko y’ibihugu bimwe na bimwe yemerera abantu gukuramo inda ku mpamvu zimwe na zimwe icyakora Bibiliya yo igaragaza ko umugambi w’Imana ari uko umuntu waremwe aba adakwiye kuvutswa ubuzima.

Abagize Inteko ishinga amategeko mu Rwanda na bo bamaze iminsi baganira ku mushinga w’itegeko ryemerera abantu gukuramo inda ku mpamvu zimwe na zimwe.

Uyu mushinga w’itegeko ryerekeye gukuramo inda ririmo kunozwa mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda rivuga ko umuntu adahanirwa icyaha cyo gukuramo inda igihe byakozwe ku mpamvu zirimo kuba utwite ari umwana, kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato; kuba uwayikuriwemo yarayitwaye nyuma yo gushyingirwa ku gahato; kuba yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi, no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Ibi ariko abanyamadini cyane cyane abo muri Kiliziya Gatolika bazamuye ijwi ryabo bavuga ko badashyigikiye iri tegeko bakavuga ko gukuramo inda ari ukwica umuntu w’inzirakarengane ndetse bakemeza ko nta mpamvu n’imwe ishobora kuba urwitwazo rwo kuvutsa ubuzima umwana wasamwe cyeretse gusa hari ibimenyetso bifatika byerekana ko iyo nda izahitana uyitwite.

Bibiliya ibivugaho iki?

Mu Itangiriro 1:27 hagaragaza ko Imana yaremye umuntu imukunze, ikanamurema mu ishusho yayo. “Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye.”

Muri Zaburi 139:13, 16 hagaragaz ako Imana yita ku bantu bataravuka (bakiri urusoro) “Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye, wanteranyirije mu nda ya mama, Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, yategetswe itarabaho n’umwe.”

Imana ubwayo ni yo yahamije ko imenya umuntu mbere yo kuvuka kwe ndetse ikabasha no kumuha impano zitandukanye (Yeremiya 1:5). Bivuze ko iyo umuntu akuyemo inda, aba avuguruje umugambi w’Imana ku kiremwa cyaho.

Ikindi Bibiliya igaragaza ni uko umwana ari impano ituruka ku Mana ikabaha abantu nk’ingororano ubwayo kandi kugira abana ni uguhirwa. Zaburi 127:3 “Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, imbuto z’inda ni zo ngororano atanga.”

Imana ikunda umuntu ku buryo yamuremye ikenda kumugira nka yo ubwayo, Zaburi 8:6 “Wenze kumugira nk’Imana haburaho hato, Umwambika ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba.” Ibi na byo byerekana urukundo rukomeye Imana ikunda ikiremwa muntu.

Uru rukundo rero ntabwo rwatuma Imana ishimishwa no kubona uwo muntu avunswa ubuzima akiri urusoro.

Abenhsi mu bagore batwite baba babyishimiye

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::