Icyo Itorero rya ADEPR  ritekereza ku myambarire y’abari n’abategarugori barisengeramo

2
2110

Mu itorero rya  Pantekote mu Rwanda ADEPR abari n’abategarugori bahasengera ubamenyera kenshi ku myambarire yabo yihariye , irangwa n’ amajipo maremare, imisatsi y’umwimerere , no kwirinda indi mirimbo nk ‘imikufi , verine , n’ibindi.

Mu gihe  hagenda haduka imico itandukanye mu madini n’amatorero yo mu Rwanda , hari na bamwe bibwira ko igihe kizagera bagakomorerwa kwambara amapantalo,kwirimbishisha imikufi ,kudefuriza n’ibindi.

Mu kiganiro  yagiranye  n’umunyamakuru  wa Ibyishimo.com , Umunyamabanga mukuru w’Itorero  rya Pantekote mu Rwanda ADEPR Pasiteri Ruzibiza Viateur  yakomoje ku kibazo cy’imyambarire ikunze kutavugwaho rumwe n’abakirisitu biryo torero .

Ati:” kwambara ukikwiza ni uburyo bwo gutanga ubutumwa , nkuko umusirikare agira umwambaro umuranga, umuntu uri muri gereza akagira umwambaro yambara, umukene nawe akaba yakwambara umwambaro ukaba wavuga ko ari umukene koko , no kwambara ukikwiza bijyanye no gutanga ubutumwa bwiza bwa kristo.”

Kubyerekeranye n’imbogamizi zo kuba hari bamwe mu bakristo  b’iri torero batabikurikiza , yabamaze impungenge.

Mu magambo ye akomeza agira ati:”  twebwe icyo dukora ni ugutanga ubutumwa bujyanye no kwambara  neza  bijyanye  n’umuco w’itorero ADEPR ,  naho guhitamo ni ukwa muntu , kuko muntu ariwe wifatira umwanzuro w’icyo akwiye gukora. ”

Umunyamabanga mukuru wa ADEPR mu Rwanda kandi yakomeje avuga ko umuco wo kwambara ukikwiza ko nta tariki izwi wemerejweho , ko  ahubwo uko Itorero ryatangiye na n’uyu munsi ariko rikiri.

Twabibutsa ko itorero Pantekote mu Rwanda ADEPR ryageze mu Rwanda mu mwaka wa 1940.

Kugeza ubu umwihariko bafite ugerenyije n’andi matorero menshi yo mu Rwanda ni ukwambara ukikwiza no kugira umusatsi uziririzwa amavuta awuhindura [ produit ] ku bari n’abategarugori barisengeramo kandi banditswe mu bitabo by’Itorero ADEPR.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 Ibitekerezo byanyu

  1. Amen,Mushumba Imana ibagwizeho imigisha yose yo muburyo bwose ,MWe na comite nyobozi mufatanije kuyobora itorero ryacu twibonamo,mwahamagawe n’Imana ,icyo nbifuriza ni ugukomeza mutera imbere muyobowe n’Umwuka w’Imana.Muzagire itandukaniro nabirirwaga muri za piscine,nabagendanaga inkota birirwa biba gusa,barategura ba missi mumakorari,abandi bakora amarushwanwa y’amakorari ikigisho bagira mubuzima bwabo arikimwe cya Nehemiya,abandi bakaba abakuru bitorero hatarashira amezi 3 bakagabirwa ururembo ,bakagera ikirenge mucyabashebuja kwiba,kugambana,kuburabuza abakozi b’Imana,kwibera mudukumi………..nibindi ntarondora bidahesha Imana icyubahiro Ariko Imana ishimwe ko yumvise gusenga ikaduha ubuyobozi bwo kutwomora ibikomere twakomerekejwe na bamwishakirandamu.,naho iby’ubugingo byo ntabwo byabarebaga.

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::