Icyo umuvugizi wa ADEPR yita umuvumo mu bihe by’amatora.

1
496

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku nkoti, ngo mu Rwanda habe amatora ya Perezida wa Repubulika azaba ku itariki ya 04 Kanama 2017, Umuvugizi mukuru w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR, Rev. Karuranga Ephraim, yatangaje bimwe mu byo itorero ayoboye ryigisha abayoboke baryo anavuga imivumo abakristo bakwiye kwirinda muri ibi bihe by’amatora.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ibyishimo.com, Rev. Ephraim Karuranga yavuze ko mu byo bigishije abakristo ba ADEPR harimo ko iyo ibyo wari ufite bigucitse, uwo aba ari umuvumo.

Yagize ati: “Muri ibi bihe byegereje amatora, twahamagaye abakristo bacu mu byiciro byose turabigisha, tubabwira ko iyo ibyo warufite bigucitse, ubundi twebwe nicyo twita umuvumo; kuba warufite ibintu bikagucika, wari ufite ikintu cyiza ukayoberwa aho kigiye, ni umuvumo.”

Umuvugizi mukuru wa ADEPR akomeza avuga ko mu bindi yita umuvumo harimo kunanirwa kugera aho wifuzaga no kutamenya guhitamo.

Yagize ati: “ikindi twita umuvumo ni ukunanirwa kugera aho wifuzaga kugera. Umukristo agomba kumenya aho ava n’aho ageze, akamenya guhitamo kuko burya umukristo muzima ni uzi guhitamo.”

Rev. Karuranga avuga ko uretse kuba abayoboke ba ADEPR barigishijwe gusenga Imana ku bw’amatora, banahuguwe ku kwirinda no kudaha agaciro ubuhanuzi bwose, cyane cyane ubukura abantu imitima muri ibi bihe, kenshi butangirwa mu byumba by’amasengesho no mu butayu.

Yagize ati:”…ubuhanuzi turabwemera ariko tubugenzuza Bibiliya.Bene ubwo buhanuzi rero ntabwo tubwemera, tunasaba abantu kubugendera kure.”

Rev. Karuranga Ephraim avuga ko kuba warufite ibintu bikagucika, wari ufite ikintu cyiza ukayoberwa aho kigiye, ari umuvumo.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

  1. Urwishe ya nka na n ubu turacyayirimo….
    Nzaba mbarirwa iby aba ngirwa….bakozi ngo b Imana……
    Mbega nyuma y amatora muzajya he? Muzahama Muir nsengero?

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::