Igitaramo cya Timamu yatumiyemo Pasiteri Munishi cyitabiriwe n’abafana batarenze 80 – AMAFOTO

3
2833

Wemeje ko umuhanzi Timamu Jean Baptiste ariwe ukoze igitaramo kitabiriwe n’abantu bacye cyane mu mwaka wa 2017 ntiwaba umushyashyarije , kuko ubwinshi bw’intebe amagana n’amagana zari ziteye muri Dove Hotel ku Gisozi zabuze abazicaraho.

Iki gitaramo [ Humura mwana wanjye live concert ] cyatumiwemo umuhanzi mpuzamahanga wo muri Tanzania Pasiteri Munishi Faustin kitabiriwe n’abantu batageze kuri 80 ushyizemo abateguye igitaramo , abakoraga ibyuma by’umuziki ndetse n’abaririmbyi bose bagombaga kuririmba.

Ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe bivugwa ko bikomeye mu Mujyi wa Kigali ariko nticyamamajwe ‘ari nayo ntandaro yo kutitabirwa’.

Umwe mu bitabiriye iki gitaramo utashatse ko amazina ye atangazwa yaciye umugani ati ‘ wahora n’iki ko babwiririye ‘?

Abajijwe icyo ashatse kuvuga yagize ati :” Erega uko za nzuki zabwiririye niko n’aba bateguye iki gitaramo babwiririye. Ibaze ko ubu turi kunywa fanta n’amazi kandi ni ukuri abantu iyo baza kuba bahari twari kuzisangira niyo baba batishyuye. Abantu bitabiriye iki gitaramo ntabwo barenga 80 ubariyemo abitabiriye iki gitaramo n’abanyamirimo [ abazanye ibyuma bya muzika n’amatara , abaririmbyi ndetse n’abafana ].

Munishi waririmbye mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu bacye cyane mu mwaka wa 2017 ni umuhanzi uba mu gihugu cya Kenya , ariko akaba akomoka muri Tanzania. Munishi wamenyekanye cyane mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba akunzwe cyane mu ndirimbo yise Yesu mambo yote .

Umuhanzi Timamu Jean Baptiste yateguye iki gitaramo yitiriye indirimbo ye yakunzwe ha mbere yise ‘Humura mwana wanjye ‘.

Kwinjira muri iki gitaramo byari  ibihumbi bibiri [ 2000 Frw ] n’ibihumbi bitanu [ 5000Frw ] ugahabwa  icyo kunywa. Mu myanya y’icyubahiro byasabaga umuntu kwishyura ibihumbi icumi [ 10,000 Frw ] maze ugahabwa icyo kunywa na CD y’indirimbo za Timamu.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

3 Ibitekerezo byanyu

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::