Igitaramo cyo gushyigikira Bruce cyitiriwe Sam Rwibasira biteza impagarara mu gutera inkunga

0
626

Igitaramo cyo gutera inkunga Mugabo Bruce wo mu itorero rya Power of Prayer Church cyaje kwitirirwa umuhanzi Rwibasira Sam ubarizwa mu itorero Bethesda Holy Church maze mu gihe cyo gutera inkunga bamwe batera inkunga Rwibasira abandi baziha Bruce biteza ihangana mu gitaramo hagati y’abashyigikiye Bruce n’abashyigikiye Sam Rwibasira.

Iki gitaramo cyabaye kuwa 7 Mutarama 2018 kibera ku rusengero rw’itorero Bethesda Holy Church ruherereye ku Gisozi gifite intego igira iti “Garagaza Itaranto wahawe n’Imana mu kwagura ubwami bwa Kristo Yesu.” kikaba cyari kigamije gufasha abahanzi bakizamuka gukuza impano.

Ubusanzwe iki gitaramo cyari cyateguwe n’umuhanzi Mugabo Bruce usengera mu itorero rya Power of Prayer Church ariko ahitamo kugikorera kuri Bethesda Holy Church aho umuhanzi Sam Rwibasira asengera.

Mu masaha ya mugitondo umuhanzi Bruce yaje gutangariza abari bateraniye mu rusengero rwa Bethesda Holy Church ko igitaramo kiba nimugoroba ari icyo gushyigikira Sam Rwibasira.

Icyo gihe umuhanzi Bruce ufite itsinda ry’abandi babyinnyi yavuze yateguye iki gitaramo mu rwego yise urwo kuzamura impano z’urubyiruko rw’abakirisito ndetse avuga ko by’umwihariko agamije gushyigikira umuhanzi Rwibasira Sam.

Byaje kuzamo urujijo ubwo hari hagezeho umwanya wo gutera inkunga maze uwari uyoboye igitaramo avuga ko hagezweho umwanya wo gutera inkunga Bruce Mugabo kandi nyamara mu gitondo Bruce yari yavuze ko Sam Rwibasira ari we uza guterwa inkunga.

Ibi byatumye mubatera inkunga hazamo amakipe abiri imwe ishyigikiye Bruce n’indi ishyigikiye Sam ndetse hazamo igisa no guhangana ku mpande zombi. Itsinda ry’abaririmbyi rya Healing Worship Team risengera ku itorero rimwe na Bruce ryamuteye inkunga.

Maze abo ku itorero Sam asengeramo na bo barahaguruka bavuga ko Bruce atari we ugomba guterwa inkunga wenyine ko na Sam agomba guterwa inkunga, maze batangira kuvuga umubare w’amafaranga bateye inkunga Sam Rwibasira mbese bisa n’ibijemo guhangana no gufana ku mpande zombi.

Abo ku itorero Sam asengeramo bavuze ko ari we bagomba gushyigikira bashingiye ku itangazo ryari ryatanzwe mu materaniro ya mugitondo ko Sam ari we uterwa inkunga.

Ibi byatumye abari bitabiriye iki gitaramo babibonamo icyo bise “uburyarya” ndetse bavuga ko Sam yababwiwe ko igitaramo ari icya Sam Rwibasira kandi ari icye nk’ubyuryo bwo gukurura abantu ngo batange inkunga nyinshi kuko Sam Rwibasira azwi cyane muri Bethesda Holy Church kandi ari na ho igitaramo cyabereye.

Sam Rwibasira mu kiganiro yagiranye na Ibyishimo.Com kuri telephone yadutangarije ko we ajya mu gitaramo yari yatumiwe nk’umutumirwa ugiye kuvuga ubutumwa ko ibyo guterwa inkunga ntabyo yari azi.

Yagize ati: “njye nari natumiwe nk’umuhanzi wagombaga kubafasha kuririmba, ibikorwa byo gukusanya inkunga byabayemo njye ntabwo nari mbizi nari nagiye ngiye gukora umurimo w’Imana.”

Agaruka kubyabaye mu gihe cyo gutera inkunga, uyu muhanzi yavuze ko byerekanye isura mbi.

Ati:“Haje kujyaho umwanya wo kwitanga bavuga ko bagiye gushyigikira Bruce baramushyigikira na njye abari bahari baje kunshyigikira barahaguruka bavuga ko bagiye kunshyigikira ariko njye byarantunguye. Byerekanye isura mbi kuko byabaye nko guhangana ariko ikosa ryakozwe n’umuntu wavuze ko bagiye gushyigikira Bruce kandi mu gitondo bari bavuze ko bagiye gushyigikira Sam Rwibasira.”

“…..Mu gitondo bavuze ko baza gushyigikira Sam Rwibasira bigeze mu gitaramo hagati bavuga ko bagiye gushyigikira Bruce, nabonye harabayeho kudasobanura ibintu neza, abantu bari bahari hari akantu katabasobanukiye neza.”

Sam Rwibasira avuga ko abonye bigenze bityo yirinze kubyinjiramo cyane kugirango bitamwicira isura nk’umuhanzi.

Ati: “Niba bavuze amafaranga hakaza kuzamo impande ebyiri zihanganiye mu gitaramo akenshi byica isura y’umuhanzi ni yo mpamvu ntashatse kubyinjiramo cyane. Natumiwe nk’umuntu uri buze gushyigikira Bruce ngeze mu gitaramo bamwe baranshyigikira.”

Sam Rwibasira yavuze ko kumvikana ku buryo bwo kugabana amafaranga yavuye muri icyo gitaramo byabanje kugorana bamwe bashaka ko amafaranga yose yabonetse ahabwa Bruce gusa ngo byaje kurangira bemeranyijwe ko buri wese ahabwa ayo abamuteye inkunga bamuhaye.

Bigaragare ko Bruce yavuze ko Sam ari we uterwa inkunga kugirango amafaranga aze kuba menshi ava mu baterankunga, kuko iyo bitaba bimeze bityo ntabwo yari kubwira abantu ngo baze gutera inkunga Sam hanyuma yarangiza agashaka ko amafaranga yose yatanzwe aba aye.

Kibonge uririmba muri Healing Worship Team yashyigikiye Bruce usengera ku itorero ryabo, yatubwiye ko na we yemeza ko intego y’igitaramo itari yasobanuwe neza.

Ati: “nanjye ndemeza ko intego nyamukuru y’igitaramo itasobanuwe neza kubera ko abantu barabyitiranyije, niba bari bafatanyije, niba ari umuntu ku giti cye ntabwo byasobanuwe neza gusa twe ntabwo twari mu bagiteguye, twe twari twagiye kuririmba.”

Avuga ko bashyigikiye Bruce kuko uwari uyoboye igitaramo yari amaze kuvuga ko Bruce ari we ugiye gushyigikirwa.

Ati: “Uwari uyoboye igitaramo yavuze ko igitaramo cyateguriwe gutera inkunga Bruce hanyuma abatanze mbere bavuga ko barimo gushyigikira Bruce natwe turagenda tuvuga ayo tuzaha Bruce, nyuma ni bwo haje kuza abandi baravuga ngo ntabwo ari Bruce wenyine uterwa inkunga hariho na Sam, sinzi niba byari biteguwe cyangwa byarabereye hariya, Niba ayo mafaranga bazayagabana, niba batazayagabana ibyo ntabwo bitureba, uko bazabigenza birabareba. Igitaramo bagifatanyije bombi ariko ibanga ry’umusaruro wacyo niryo tutari tuzi.”

Twagerageje kuvugana na Bruce Mugabo kuri telefoni ariko twasanze telefone ye itari ku murongo kugeza igihe twasohoraga iyi nkuru.

Sam Rwibasira yitiriwe igitaramo cya Bruce bamwe babifata nk’uburiganya mu murimo w’Imana
Healing Worship Team bo bashyigikiye umuhanzi Bruce basengana mu itorero rya Power of Prayer Church
Healing Worship Team

 

Ntihemuka Benjamin

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::