Igitera abagabo kwiruka inyuma y’abagore b’uburanga.

0
35

Ubwiza n’uburanga bugaragarira inyuma ku babufite. Abagabo benshi usanga bakunda abagore b’uburanga kugira ngo bazabagira abagore babo.

Nyamara nubwo uburanga bw’abagore bukurura abagabo benshi, hari impamvu zibitera aba bagabo kumva baba bafite abagore bahiga abandi mu buranga.

Gushaka kwizamurira icyizere.

Ubusanzwe hari abantu batigirira icyizere. Ntibizera ko bakwiriye cyangwa bakora ikintu cyiza. Ibi ni nako bigenda ku bagabo batigirira icyizere ko bagaragara neza, bituma bakora igishoboka cyose ngo babe bakundana n’umugore ufite uburanga kuko bumva ko bizabagira abadasanzwe ndetse binatuma isi ibamenya birushijeho.

Gushaka kumenyekana.

Umugabo ufite umugore mwiza, usanga azwi na benshi. Bamwe mu bagabo bashaka abagore beza kugira ngo bahabwe icyubahiro mu bandi. Umugabo ufite umugore mwiza abantu bamufata bitandukanye n’udafite umugore mwiza, ibi akenshi bigaragarira nko mu birori n’ahandi hahurira abantu benshi, bituma uyu mugore ahesha umugabo we amahirwe yo kubahwa no kwinjira ahantu hakomeye.

Gukurikira inyungu.

Urubuga elcrema.com, ruvuga ko mu bushakashatsi rwakoze, rwabonye ko abagabo bakunda abagore beza ku isura baba bashaka gukundana na bo mu buryo burambye, kuko akenshi batkereza ku nyungu bizabazanira barikumwe nabo.

Buri mugore afite ubwiza muri we ndetse ashobora gukurura abamureba gusa biterwa n’ureba ndetse n’icyo yifuza ku mugore ashaka.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::