Igiterane cy’ivugabutumwa Korari La Source y’i Gisenyi yamazemo icyumweru cyaranzwe no kwihana no kubohoka [AMAFOTO]

2
650

Korali La Source yo muri ADEPR Rubavu, muri Paruwasi ya Mbugangari yishimiye umusaruro wavuye mu giterane cy’ivugabutumwa yakoze mu cyumweru gishize aho abantu babashije gukizwa abandi bakabohoka, abarwayi bagahumurizwa ndetse abasaza batakibasha kugera mu rusengero kubera iza bukuru na bo bakaremerwa bakongera kwishimana n’abo basenganaga.

Iki giterane cy’ivugabutumwa cyamaze icyumweru cyasojwe kuwa 11 Gashyantare 2018. Ni igiterane cyo guhimbaza Imana cyari kigamije gukora ivugabutumwa cyamaze iminsi irindwi kuva ku itariki 04 kugeza ku itariki 11 Gashyantare 2018.

Umuyobozi wa Korali La Source, Nzayikorera Thierry, yatangarije Ibyishimo.com ko muri iki gitaramo abantu babashije kwakira agakiza ndetse abandi bakongera gusubizwamo imbaraga no kubohoka.

Agaruka ku ntego nyamukuru y’iki giterane n’umusaruro wakivuyemo, Nzayikorera yagize ati: “Cyari igitaramo cy’ivugabutumwa kigamije kugirango abantu bakizwe n’abakijijwe bongere babohoke. Buri munsi twagiye tubona abantu bakizwa, abantu barabohotse ari benshi kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wan yuma.”

Uretse ibijyanye n’ivugabutumwa, muri iki cyumweru Korari La Source yanakozemo ibindi bikorwa birimo gusura abarwayi no kuremera abantu batanu bakuze basenganaga muri Paruwasi ya Mbugangari ariko bakaba batakibasha kujya ku rusengero kubera izabukuru.

Yagize ati: “Cyari igiterane cy’ivugabutumwa cyamaze iminsi irindwi, ariko mu cyumweru hagati hari n’ibindi bikorwa twakoze birimo gusura abarwayi mu bitaro bya Gisenyi no kuremera abantu batishoboye b’abasaza.”

Nzayikorera yatubwiye ko mu gusura abo barwayi babashyiraga ibikoresho by’isuku ndetse n’ibyo kurya byiganjemo imbuto, uretse abarwaye igituntu bahawe amafaranga.

Abasaza baremewe bo bahabwaga agafuka k’umuceri ndetse n’akabido k’amavuta yo guteka. Ibi bikorwa byo gusura abarwayi ndetse no kuremera abasaza byatwaye amafaranga y’u Rwanda akabakaba ibihumbi magana atatu (300.000)

Korali La Source ni imwe muri Korali zizwi cyane muri ADEPR Gisenyi ndetse ibitaramo byayo byitabirwa n’abantu benshi bakunda indirimbo zayo cyane kubera ubutumwa buba buzirimo.

Korali La Source yo muri ADEPR Gisenyi muri Paruwasi ya Mbugangari
Rev Masumbuko Josua, wa ADEPR Nyarugenge
Korali Bethrehem yo muri ADEPR Gisenyi
Abantu benshi bafashijwe n’ubutumwa bwatangiwe muri iki giterane
Korali Holy Nation yo muri ADEPR Gatenga mu Mujyi wa Kigali
Bamwe barafashwaga bakenda kuguruka
Amarangamutima mu baririmbi yatumaga bajya mu mwuka
Korali Holy Nation yashimishije benshi mu ndirimbo zayo zuje ubutumwa
Amarangamutima bamwe yatumaga bapfukama bakaramya Imana
Amarira mu maso y’abagabo n’abagore kubera amarangamutima
Abana bato na bo bafashijwe n’ubutumwa bwiza bwatangiwe mu ndirimbo

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 Ibitekerezo byanyu

  1. Imana ishimwe kandi ikomeze kubongerera imbara numuhati wogukomeza kuvuga ubutumwa bwiza .La Source choir mukomereze aho nimutagwa isari muzagororerwa.

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::