Thursday , 29 June 2017

IJAMBO RY’IMANA KU IBYISHIMO.COM :” Imimaro 6 y’Amasengesho ” — Igice cya mbere .

Ni kenshi abantu bumva gusenga , ariko ntibasobanukirwe n’impamvu gusenga bihabwa agaciro mu buzima bw’Umukristo uri mu rugendo rujya mu  Ijuru.

Muri iyi nkuru , turagaruka ku mimaro itandatu ituruka mu bihe byiza byo gusenga , aho usenga abona inyungu zigaragara imbere n’inyuma.

Ntago ibi Ikinyamakuru Ibyishimo.com tugiye kubagezaho ubibona bitewe naho wasengeye ( mu cyumba cyawe , mu butayu , mu mazi cyangwa mu rusengero  ) , ahubwo biterwa nuko wasenze Imana kandi ikareba umutima wabikoranye :

1. Amasengesho yongera igihe cyo kubaho :

Mwibuke iby’Umwami Hezekiya  nkuko byanditse muri Yesaya 38:1-5 . Hezekiya yasenze yerekeye ivure Imana y’umva gusenga kwe.

2. Amasengesho arazura :

Twibutse ibya Razaro uburyo yari yapfuye , ariko bene wabo bagumya gusenga Yesu aramuzura.  Yohana 11:38-40

3. Amasengesho akiza indwara  za karande ndetse n’izindi  zose :

Abantu barwara mwibuke wa murwayi wari ku Kidendezi utari ufite umujugunyamo mu mazi yihindurije . Yohana  5:1-8

4. Amasengesho yagura imbago :

Mu kazi kawe amasengesho ya kwagurira imbago ukazamurwa mu ntera , mu r’ubyaro rwawe ukagira abana b’umugisha , nibyo utunze bikaguka. Twibuke Yabesi ko yaguriwe imbago . 1 Ingoma 4:8-9.

5. Amasengesho atuma Imana iduhishurira ibihishwe byayo :

Ni ukuri  Imana twizeye icyo izakora cyose izakitubwira , kuko niyo yabitubwiye . Wowe ukunda data kandi ukomeje gusenga gumya uyizere ntijya yibagirwa abayikomejeho.

Amosi 3-7 harimo Ijambo riravuga ngo :” Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo.”

6. Amasengesho atuma Imana yisubiraho ku bihano yari igiyegufata :

Nshuti mwene data nawe uribuka ibyo Imana yagiye ireka kuguhanira , kubera ko wasenze  ukabona bigiye biba byiza .Ngaho nawe shaka  uburyo ugumya gusenga , kuko bituma Imana y’isubira kuri byinshi ntiguhane.

Bene Data ndabinga ngo twongere gukunda gusenga , kuko ibyo tubona bitugoye nta handi twanyura ngo tubibwire Imana Data wa twese wo mu Ijuru atari mu masengesho. Mucyo rero mu minsi yacu tutazi dufite mu isi , tuyikoreshe dusenga Imana tuyibwire ibituruhije , ari nako tuhiha amashimwe ubuzima bwose , ntizahwema kutugirira neza.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Kayiranga Jean Pierre

2,596 total views, 2 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress