IJAMBO RY’IMANA KU IBYISHIMO.COM :” Ukwiye kuba umusirikare nyawe wa Yesu Kristu “.

0
124

Ndabasuhuje mw’izina ry’Umwami wacu Yesu Kristu ariwe waducunguye ngo duhabwe ubuzima buhoraho tubiheshejwe n ‘amaraso ye yavuye ku musaraba . Ijambo tugiye kuganira uyu munsi turarisanga muri 2timoteyo 2:4.

Havuga ngo :” Nta waba umusirikare kandi ngo yishyire mu by’ubu bugingo ,ngo abe akinejeje  uwamwandikiye  ubusirikare .”

Tugiye kuganira kubiranga umusirikare w’igihugu :

1) Arangwa no kugira ubwene gihugu

2) Akunda Igihugu

3) Aragwa no kugira umwambaro w’Igihugu

4) Aragwa no kugira intwaro

5) Akunda abene gihugu ku rwego yabitangira , haba mu mvura cyangwa ku zuba , ndetse no mu gihe umwanzi yateye Igihugu. Turagumya tuganire ku musirikare mwiza unezeza uwamwandikye igisirikare.

Umusirikare mwiza ntago y’itunga :

1) Atugwa n’ uwa mwandikiye igisikare

2) Yambara ibyo igihugu kimuhaye

3) Agaburirwa n’Igihugu

4) Urugendo agira rumenywa n’uwamwandiye igisirikare

Uyu mu sirikare hari ibyo atitaho , akita kubyo uwa mwandiye igisirikare amubwira :

1. Arwanira igihugu cy’iwabo

2. Arwanira igihugu cy’iwabo

3. Ahora ashaka ibyiza by’igihugu,ntavuga igihugu nabi,ntasinzira iyo ari mukazi

4. Ntago yugama yaba mu mvura cg mu zuba

Aha twarimo tuvuga umusirikare w’isi ariko natwe hari amabwiriza atugenga nk’abantu bari mu gisirkre  cya Yesu Kristu .

Nshuti yanjye mwene data , wowe ukurikiye aya magambo uyu munsi , hari intwaro twahawe twebwe dukwiye kurwanisha dusanga muri Efeso 6:10 niho tubonera umusirikare mwiza Imana ishaka . Nawe rero ubwo wamajije kwiyemeza ko ukwiye kumvira aya mategeko.

Ndasoza kwifuriza kuba umusirikare mwiza Ijuru ry’atangira ubuhamya , kuko ari ryo rya kwakwemeje muri uru rugamba turimo kurwana hano mu isi . Icyo Imana izagukorera , izaguha ibikenerwa byose nawe ukore icyo ukwiye gukora.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Kayiranga Jean Pierre

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::