IJAMBO RY’IMANA KU IBYISHIMO.COM :” Yesu aza mu gihe gikwiye “

0
60

Mbanje kubasuhuza mw’izina ry’umwami wacu Yesu Kristu we waducunguye ngo turonke ubugingo buhoraho , kuko muri we ariho dukura imbararaga zo kunesha ibyaha tukagira umunezero udashira.

Uyu munsi tariki 11 Gicurasi 2017 tugiye kuganira amagambo y’Imana dusanga muri Yohana 5:6 hagira hati :” Yesu amubonye aryamye amenya ko amaze igihe kirekire arwaye aramubaza ati ‘ mbese urashaka gukira?'”

Bene data munyemerere tuganire kuri iri jambo Yesu amenya ku murongo wa 2 Bibiliya ivugako i Yerusalem bugufi bw’irembo ry’intama habaga ikidendezi Bethesida cyariho amabaraza 5 yabaga y’uzuyeho abarwayi benshi , kandi barwaye indwara zitandukanye , kuko rimwe nari rimwe malayika yajyaga yururuka kikihinduriza , uwatangaga abandi kwinjira niwe wakiraga indwara ye.

Aho hari umugabo wari umaze imyaka 38  irwaye  yarabuze uwamujugunya mu kidendezi , ikigararagara yaba inshuti ze cyagwa abo mu muryango we bari baramurambiwe , barangije bara muta.  Aho niho Yesu ya musanze aramubwira ati ” Ikorere uburiri bwawe wigendere.”

Yesu aza mu gihe gikwiye :

Wibabanzwa nuko Yesu atinze kukugeraho , nakugeraho azagutindaho . Yesu ageze kuri cya Kidendezi ahasanga umugabo , akimubona amenya ko amaze igihe kirekire arwaye . Nshuti mwene data nagirango ngutangarize ko Yesu amenya Ubuzima urimo , Amenya uburwayi bwawe  , Amenya amadeni yawe , Amenya ubushomeri , Amenya uburibwe ufite, Amenya uko usuzugurwa, Amenya ko ubukode bukugoye , Amenya ko ubugumba buguteye intimba , Amenya ko ubupfubyi bukubabaza , Amenya ko umuryango wagutereranye . Yesu amenye biriya byose ufite mu mutima tutavuze haruguru bikugora .

Icyo agusaba ni ukumwizera kandi ugakiranuka :

Umwami wacu Yesu Kristu wemeye kugupfira utarabaho nta kindi kiguzi agukeneyeho ngo aguhindurire amateka mabi yakuranze , ahubwo icyo usabwa ni ukumwizera ukamuha ubuzima bwawe ngo abugenge , ugakiranuka muri byose , Ibisigaye ubimuharire azabikora akuremera amashimwe ku buzima bwawe .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Kayiranga Jean Pierre

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::