Thursday , 29 June 2017

IJAMBO RY’IMANA KU IBYISHIMO.COM :” Yesu Kristu ntiyadupfiriye kuko twari benshi , niyo uza kuba ari wowe wenyine uri ku isi yari kugupfira.”

Mbanje kubasuhuza mw’izina ry’umwami wacu Yesu kristu we waducunguye ngo turonke ubugingo buhoraho kuko muri we ariho dukura imbararaga zo kunesha ibyaha , n’umunezero udashira.

Uyu munsi tariki 2 Gicurasi 2017 tugiye kuganira amagambo y’Imana dusanga Yobu 42:1-2 havuga ati. ” Maze Yobu asubiza Uwiteka ati ” nziyuko ushobora byose, kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe .”

Reka nkubwire wowe ukurikiye iri jambo ry’Imana ko urukundo Imana igukunda rukomeye . Umuririrmbyi niwe wavuze ngo rusumba ukwezi , rusumba izuba , kandi n’ikuzimu rugerayo.

Niyo abanzi bawe bahagurukira kukurwanya bingana gute, ariko ntibashobora guhagarika urukundo Imana igukunda.

Wari wigera utekereza ku buryo Imana idukunda ,  by’umwihariko wowe ubwawe ?

Imana igukunda nkuko ikunda Yesu  Kristu umwana wayo , agaciro kawe muriyo niko gaciro ka Yesu Kristu . Iyo bitaba ibyo ntiyari kohereza Yesu Kristu ngo apfe mu mwanya  wawe.

Tekereza kuri iki ?

Imana ntiyohereje Malayika wayo kugupfira , ahubwo yohereje umwana wayo Yesu ngo akubere incungu. Yesu Kristu ntiyadupfiriye kuko twari benshi , niyo uza kuba ari wowe wenyine uri ku isi n’ubundi  yari kugupfira.

Nshuti yanjye ukurikiye ijambo ry’Imana ku Kinyamakuru cya Gikirisitu byishimo.com , ndakwifuriza kuzirikana urwo rukundo Imana yagukunze nturuteshe agaciro , ahubwo ukore icyo rugusaba nawe ukunde abandi , kuko n’Imana yagukunze. Nibwo bose bazamenya kubana nayo , bakareka ubugome n’ibyingeso mbi , ahubwo bakagarukira  Yesu.

Uri umwihariko ku Mana , ujye uzirikana ko uko Imana igukunda ariko ikunda umwana wayo Yesu Kristu , bizakurinda kuba mu ntege nkeya uterwa n’umwanzi satani. Ntiwibagirwe kudusigira igitekerezo cyawe muvandimwe , mu gihe umaze gusoma ubu tubutumwa ubusangize abandi.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Kayiranga Jean Pierre

1,617 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress