Thursday , 29 June 2017

IJAMBO RY’IMANA KU IBYISHIMO.COM:”IMIMARO 6 Y’AMASENGESHO” –IGICE CYA KABIRI

Mbanje kubasuhuza mu izina ry’Umwami wacu yesu kristu we wadupfiriye ku musaraba kugirango tubone ubugigo buhoraho kandi bwinshi.

Uyu munsi turagaruka ku kamaro k’amasengesho igice cya kabiri turebe, ese Amasengesho amarira iki abayakora? ese nawe hari umumaro wayabonyemo? gusa Bibiliya igenda itwereka abakoresheje amasengesho bagasubizwa, nawe warayakoresheje ubona Imana hari icyo igukoreye?

Ntabwo ibi Ikinyamakuru Ibyishimo.com tugiye kubagezaho ubibona bitewe naho wasengeye ( mu cyumba cyawe , mu butayu , mu mazi cyangwa mu rusengero  ) , ahubwo biterwa nuko wasenze Imana kandi ikareba umutima wabikoranye :

1. Amasengesho akiza abadayimoni

Mwibuke wa muhungu wari urwaye igicuri. Yesu yabwiye abigishwa be ati” Bene uwo ntavanwaho  n’ikindi uretse kwiyiriza ubusa no gusenga nukuvuga ngo gusenga nibwo buryo bwonyine bwirukana abadayimoni (Mariko 9:14-29)

2. Amasengesho atuma dusubizwa

Mwibuke Hana uko yari amerewe bageze naho bamwita umusinzi ndetse Mukeba we, akamukina ku mubyimba ngo ntago abyara ibyo byatumye Hana abitura Imana,iramusubiza imuha umwana w’umuhungu amwita Samweli. (1Samweli 1:19-20)

3. Amasengesho aragabura

Mwibuke Eliya yihishe iruhande rw’akagezi kereti,yanywaga amazi yako,ibikona byategetswe kujya bimugemurira (1Abami17:1-2)

4. Amasengesho araruhura

Ijambo riti: “Mwese abarushye n’abaremerewe nimunsange ndabaruhura.Ijambo ry’Imana yacu harimo no kuruhuka imvune zo mu mutima ndetse n’ibikomere.

5. Amasengesho atuma umuntu arindwa

Ahangaha twavuga Nowa uburyo yarinzwe ndetse n’umuryango we. (Itangiriro7:17-24).

6. Amasengesho atuma Imana iduha umurongo ngenderwa

Ezira yatumiye Abalewi abategeka kwiyiriza ubusa bayoboza Imana inzira.Ibyo ni ukuri kwiyiriza ubusa no gusenga bituma tudakora ibyaha dukagenda uko Imana ishaka.

Bene Data ndabinginga ngo twongere gukunda gusenga , kuko ibyo tubona bitugoye nta handi twanyura ngo tubibwire Imana Data wa twese wo mu Ijuru atari mu masengesho. Mucyo rero mu minsi yacu tutazi dufite mu isi , tuyikoreshe dusenga Imana tuyibwire ibituruhije , ari nako tuyiha amashimwe mu buzima bwacu bwose ,na yo ntizahwema kutugirira neza.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Kayiranga Jean Pierre

2,194 total views, 3 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress