Friday , 22 September 2017

IJAMBO RY’IMANA NA IBYISHIMO.COM: Dukunde Imana na bagenzi bacu

Ndabasuhuje mu izina rya Yesu kristo Umwami wacu waducunguye ngo turonke ubuginhgo buhoraho. Uyu munsi turaganira ku rukundo; Ijambo dusanga muri Yohana 21: 15_17

Nuko bamaze kurya Yesu abaza Simoni Petero ati “Simoni mwene Yona, urusha aba kunkunda?” Aramusubiza ati”Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.” Aramubwira ati”Ragira abana b’intama banjye.”

Yongera kumubaza ubwa kabiri ati”Simoni mwene Yona, urankunda?” Aramusubiza ati”Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.” Aramubwira ati”Ragira intama zanjye.”
Amubaza ubwa gatatu ati”Simoni mwene Yona, urankunda?” Petero ababazwa n’uko amubajije ubwa gatatu ati”Urankunda?” Nuko aramusubiza ati”Mwami, umenya byose, uzi kandi ko ngukunda.” Yesu aramubwira ati”Ragira intama zanjye”

Iki kibazo Yesu yakibajije Simoni Petero inshuro eshatu. Iyo aza kukibaza umunyamahanga byari kumvikana ariko noneho Yesu yakibajije umuntu baziranye ndetse bamaze igihe bakorana ndetse basangira.

Amaze kubimubaza inshuro eshatu; Petero ati Mwami umenya byose urabizi ko ngukunda. Urukundo rugira ibirugaragaza kuko amagambo gusa ntagaragaza urukundo:

Igihe uha umuntu kigaragaza urukundo umukunda, Umuntu ukunda wumva ibyo utunze byose wabimuha. Iyo ukunda umuntu uramwihanganira naho ibyo umutegerejeho byose waba utarabibona. Iyo ukunda umuntu ntugira isoni zo kumwerekana mu bandi.

Uwo ukunda umwitwararikaho ngo utamubabaza, niyo wamubabaje birakubabaza ukamusaba imbabazi. Hari abo nagiye numva bavuga ngo urukundo rwarashize.
Mu byukuri ukunda Yesu cyangwa wigeze kumukunda bigeze aho birarangira. Ijambo ry’Imana ridusaba gukundana kandi ko nta n’uwavuga ko akunda Imana adakunda mugenzi we. Ikindi ni uko gukunda Imana bisaba gukurikiza amategeko yayo. (Yohana14:15)

Résultat de recherche d'images pour "peter and jesus"

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Kayiranga Jean Pierre

896 total views, 7 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress